Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Nduhungirehe Olivier, yatagaje ko mu Irahira rya Perezida Paul Kagame hitezwe abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 22, ba Visi Perezida babiri, ba Minisitiri b’Intebe babiri, Minisitiri w’Intebe wungirije umwe, abayobozi babiri b’Inteko zishinga amategeko n’abayobozi batanu b’imiryango mpuzamahanga ndetse n’abandi batandukanye.
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yabimburiye abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma kugera i Kigali aho yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame, rizaba kuri iki Cyumweru.
Perezida Kiir yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen. (Rtd) James Kabarebe ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.
Perezida Salva Kiir kandi ni we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yaherukaga mu Rwanda muri Gashyantare 2024.
Perezida Gnassingbe yitabiriye Irahira rya Kagame
Perezida wa Togo Faure Gnassingbé yageze i Kigali aho yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.
Ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, Perezida Faure Gnassingbé yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Nduhungirehe.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Togo bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu koroshya ingendo z’indege hagati y’impande zombi, aha u Rwanda uburenganzira busesuye bwo gukoresha ibibuga by’indege biri i Lomé.
Ubwo Perezida Faure Gnassingbe yashimaga Paul Kagame wongeye gutorwa yagaragaje ko afite icyizere cy’u Rwanda na Togo bizakomeza ubufatanye bifitanye n’ubuvandimwe buri hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Visi Perezida wa Malawi yageze i Kigali
Visi Perezida wa Malawi, Dr. Michael Usi, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.
Dr. Usi yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.
U Rwanda na Malawi bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi n’izindi nzego.
Muri icyo gihugu mu 2007 ku butegetsi bwa Perezida Bingu wa Mutharika, mu Mujyi wa Lilongwe hatashywe umuhanda ufite ibilometero hafi 3.5 wiswe “Paul Kagame Road”.
Umwami Mswati III wa Eswatini na we yageze i Kigali
Umwami wa Eswatini Mswati wa III na we yegeze i Kigali aho yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.
Uyu mwami yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb, Nduhungirehe Olivier ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette.
Umwami Mswati wa III, yaherukaga mu Rwanda mu 2022 aho yari yitabiriye Inama yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza ,CHOGM22.
Ku wa 18 Kanama 2023, Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ingabo n’umutekano muri Minisiteri y’Ingabo ya Eswatini, igikomangoma Sicalo Dlamini ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Eswatini, General Mashikilisana Fakudze bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt General Mubarakh Muganga ku cyicaro cya RDF, ku Kimihurura.
Icyo gihe bagaragaje ko bifuza gufatanya n’u Rwanda mu bya gisirikare.
Faustin-Archange Touadéra yageze i Kigali yakirwa na Minisitiri Irere Claudette
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yageze i Kigali aho aje kwifatanya n’Abanyarwanda mu Irahira rya Perezida Paul Kagame watorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Perezida Faustin-Archange Touadéra, yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette.
U Rwanda na Repubulika ya Centrafrique bifitanye umubano ukomeye urenga ku kohereza abapolisi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga umutekano muri iki gihugu buzwi nka MINUSCA.
Uretse abapolisi b’u Rwanda bari gufasha muri MINUSCA kuva mu 2014, mu 2020 ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye aho u Rwanda rwohereje abasirikare bagera ku 1200 bagiye guhagarika inyeshyamba za François Bozizé zari zisumbirije umujyi wa Bangui.
Ikindi cyiyongereye mu kazi kabo, ni ukubaka ubushobozi bw’ingabo za Repubulika ya Centrafrique, aho abasirikare basaga 1100 b’iki gihugu batojwe n’Ingabo z’u Rwanda bamaze kwinjizwa mu Ngabo zacyo, FACA.
Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yahageze
Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo yageze mu Rwanda aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame bizaba ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024.
Perezida Nana Akufo-Addo yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 10 Kanama 2024 yakirwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’imikoranire mu nzego zitandukanye ndetse Perezida Nana Akufo-Addo aherutse gutangaza ko biteguye gufungura ambasade yacyo mu Rwanda mu gihe cya vuba mu gushimangira imikoranire n’imibanire y’ibihugu byombi.
Ghana ni cyo gihugu gifite icyicaro cy’Isoko Rusange rya Afurika rishyizwe imbere n’ibihugu byo muri Afurika mu rwego rwo gukomeza gushimangira imikoranire hagati yabyo no kwimakaza ubuhahirane.
Perezida Sissoco yakiriwe mu mvura idakanganye
Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yageze i Kigali aho yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame yakirwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,Yusuf Murangwa.
Perezida Umaro Sissoco yageze mu Rwanda mu mvura nke yaguye nyuma y’iminsi myinshi y’impeshyi.
U Rwanda na Guinée-Bissau bifitanye umubano w’igihe kirekire, aho bisanganywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n’ubwikorezi bw’indege.
Ku rundi ruhande Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, na we yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga.
Perezida Mnangagwa yakiriwe na Francis Gatare uyobora RDB
Perezida wa Zibwabwe, Emmerson Mnangagwa na we yasesekaye i Kigali aho yitabiriye irahira rya mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame watorewe indi manda.
Perezida Mnangagwa yakiriwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, Francis Gatare.
Umubano w’ibihugu byombi ku buyobozi bwa Paul Kagame na Mnangagwa ntiwaranzwe n’inzinduko zo ku rwego rwo hejuru gusa, ahubwo habayemo n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye arenga 26 afitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ingufu, ubutabera, ubukungu, imibereho y’abaturage n’umuco.
Sénégal yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Ousmane Sonko
Ku ruhande rwa Sénégal, hoherejwe Minisitiri w’Intebe wayo, Ousmane Sonko, waje ahagarariye Perezida Bassirou Diomaye Faye.
Sonko yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.
U Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye. Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011.
U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya Komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.
Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hatuye Abanyarwanda benshi, baba abajyanywe n’amasomo n’abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.
Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n’ahandi.
Côte d’Ivoire izahagararirwa na Visi Perezida, Tiemoko Meyliet
Côte d’Ivoire yohereje Visi Perezida wayo, Tiemoko Meyliet Koné, ngo ayihagarire mu irahira rya Perezida Paul Kagame watorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Tiemoko Meyliet Koné, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette.
Gen. Brice Clotaire Oligui yageze i Kigali yakirwa na Minisitiri Amb. Nduhungirehe
Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema na we yitabiriye irahira rya Paul Kagame riteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024.
Gen. Brice Clotaire Oligui akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb.Olivier Nduhingirehe.
Uyu mugabo yaherukaga kugirira uruzinduko mu Rwanda ubwo yari kumwe n’itsinda yari ayoboye mu Ukwakira 2023.
U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya Rwandair ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.
Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda n’inzego zo muri Gabon bateganya kunoza imikoranire yo gutangira kuhakorera ubucuruzi nk’inzira yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo myinshi.
Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada yahageze
Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada na we yamaze kugera mu Rwanda aho yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame rizaba ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024.
Minisitiri Patrice Trovoada yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.
Muri Nyakanga 2023 ni bwo aheruka kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, rwari rugamije kurushaho gushimangira ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye ziganjemo ubucuruzi n’ishoramari.
Mu 2017 no bwo São Tomé et Príncipe n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubukerarugendo, umutekano n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Gen. Mamadi Doumbouya yakiriwe na Minisitiri Dr. Vincent Biruta
Perezida wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya yageze i Kigali aho yitabiriye Irahira rya mugenzi we Paul Kagame.
Gen. Mamadi Doumbouya yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta.
Uyu mugabo yaherukaga mu Rwanda muri Gicurasi 2024 ubwo yaganiraga Paul Kagame ku gukomeza gushimangira umubano n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Guinée washibutse mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata 2023, ahasinyiwe amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.
Mu Ukwakira 2023 ni bwo Guinée Conakry yatangaje ko yafunguye Ambasade yayo i Kigali, nyuma y’amezi atatu Souleymane Savané agenwe nka Ambasaderi wa Mbere w’icyo gihugu mu Rwanda.
Algérie yahagarariwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Algérie, Ibrahim Boughali ni we woherejwe guhagararira igihugu cye mu kwifatanya n’Abanyarwanda mu Irahira rya Perezida Paul Kagame riteganyijwe kuri iki Cyumweru.
U Rwanda na Algeria bisanganywe umubano mwiza watangiye mu 1978 ndetse mu 2014 ni bwo Algeria yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda.
Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco ndetse n’imikoranire n’ayandi.
Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.
Perezida Sissoco yakiriwe mu mvura idakanganye
Umwami Mswati III wa Eswatini na we yageze i Kigali
Perezida Faure Gnassingbé yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Nduhungirehe
Dr. Usi yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.