Gasabo Abafite ubumuga ntibakanzwe n’igicuku mu kujya kwa mamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi

Ikaze kuri Site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo aho Umuryango FPR Inkotanyi wakomereje ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, Chairman akaba n’Umukandida wawo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga 2024.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Nyakanga, Paul Kagame ategerejwe kuri Site ya Bumbogo ahateraniye abaturage benshi bo mu Karere ka Gasabo n’abandi baturutse mu bindi bice byegeranye na ko.

Ni umunsi wa 14, ubanziriza uwa nyuma, wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva ku wa 22 Kamena. Utundi turere yagezemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza, Gicumbi na Gakenke.

UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME MURI GASABO BIRI KUGENDA:

08:00 Benshi bakomeje kugera kuri Site ya Bumbogo.

Marie Yohana yahageze mu bambere

Abanya-Gasabo biteguye byihariye

Kuri site zimwe Paul Kagame yiyamamarijeho muri uyu mwaka, hari ahagiye haba hato ku buryo ibyicaro byabaga bike ku bicara ahatwikiriye.

I Gasabo hubatswe amahema atanu manini, yiyongera ku mbuga nini y’i Bumbogo aho abantu benshi bamaze kugera.

Abavuga rikumvikana biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga na bo bahawe umwanya uyu munsi aho bitabiriye ibi bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame.

Kuri iyi Site ya Bumbogo hateguwe kandi ibyapa by’Umuryango FPR Inkotanyi byo kwifotorezaho.

06:30 Abaturage benshi bamaze kugera kuri Site ya Bumbogo.

Amafoto ya IGIHE