Umunsi abanyarwanda bari bategereranyije amatsiko wageze

Taliki 15 Nyakanga 2024, umunsi udasanzwe ku banyarwanda warutegeranijwe amashyushyu menshi n’amatsiko mugirango abanyarwanda bitorere Perezida w’u Rwanda ugiye ku bayobora muri Manda y’imyaka 5 irimbere ndetse n’Aba.

Nk’uko byari biteganyijwe ko amatora atangira saa moya(7h00) za mugatondo niko byagenze hirya no hono mu gihigu.

Gusa ku biro by’itora abaturage b’inkwakuzi batangiye kuhagera saa kumi n’imwe z’igitondo ngo babe abambere.

Amwe mu mafoto agaragaza uko aba kandida Perezida uko ari batatu batoye.

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yatoreye kuri site ya SOS Kagugu iherereye mu Karere Ka Gasabo, ahagana saa saba z’uyu wa 15 Nyakanga 2024. Yari ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abamwe mu banabe.

Paul Kagame mu kwiyamama kwe mu turere dutandukanye yagaragarije ko yizeye gutsinda aya matora. Ashingiye ku bwitabire bw’abamushyigikiye kuri site zitandukanye bwari hejuru.

Tariki ya 13 Nyakanga, ubwo Kagame yari kuri site yo kwiyamamarizaho yanyuma ya Gahanga mu karere ka Kicukiro, yabwiye abaturage ati “Rwose njye ndumva mfite icyizere mvanye hano ko ibintu byose bizagenda neza nk’uko bikwiye. Nzagaruka hano twishime, twishimire intsinzi.

 

Paul Kagame yatoye

 

Madamu Jeannette Kagame ashyira urupapuro mu gasanduka nyuma yo gutora

 

 

 

Paul Kagame yatoreye kuri site ya SOS Kagugu

 

Capt Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame ni umwe mu batoreye kuri site ya SOS Kagugu

Ange Kagame ubwo yari arangije igikorwa cyo gutora

 

 

 

Bertrand Ndengeyingoma umugabo wa Ange Kagame nawe yitabiriye itora

 

 

 

Mupenzi Eto’o wahoze ashinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC ni umwe mu batoreye kuri Site ya SOS Kagugu

 

Saa Moya za mu gitondo ni bwo aba mbere batangiye gutora

 

 

Saa Moya za mu gitondo ni bwo aba mbere batangiye gutora

 

Kuri site zitandukanye hari Abanyarwanda benshi bitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite

 

 

 

 

Dr. Frank Habineza yatoreye kuri Site ya GS Kimironko II
Dr. Habineza nk’uko yari yabivuze ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza, kuri uyu wa 15 Nyakanga mu karere Ka Nyarugenge umuremge wa Kimisagara yashimangiye ko afite amahirwe 55% yo kwegukana umwanya w’Umukuru w’Igihugu

 

Umukandida wigenga Mpayimana Philippe yatoreye kuri Site ya Camp Kigali
Mpayimana Philippe akaba yatoreye kuri site ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye itangazamakuru ko na we yizeye intsinzi, ateguza abamushyigikiye ko bamwenyura ubwo Komisiyo y’igihugu y’amatora iraba itangaza iby’ibanze byavuye mu matora.
Biteganyihwe ko igikorwa cyo gutora ko kirangira sa kumi n’ebyiri nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’amatora.