Amakimbirane ashingiye kuri politiki yahagaritse umukino wa Algeria na Maroc

CAF Confederation Cup: Abanya-Maroc banze gukinira muri Algeria bamaze kugera ku kibuga

Umukino ubanza wa 1/2 cya CAF Confederation Cup wagombaga guhuza USM Alger yo muri Algeria na Renaissance Berkane yo muri Maroc ku Cyumweru, ntiwabaye kubera amakimbirane ashingiye kuri politiki, aho iyi kipe yasuye yangiwe gukinana imyambaro yazanye, na yo ihitamo gutaha nyuma yo kwishyushya.

Ibihugu byombi bihora mu makimbirane ashingiye ku butaka buzwi nka Sahara y’Iburengerazuba Maroc ifata nk’ubwayo, mu gihe Algeria ibufata nk’igihugu kigenga.

Ikipe ya RS Berkane ifite imyambaro iriho ikarita irambuye ya Maroc, igaragaraho agace ka Sahara y’Iburengerazuba, yageze muri Algeria ku wa Gatanu.

Iyi myambaro yahise ifatirwa ku kibuga cy’indege, ikipe na yo ihamara amasaha menshi mbere y’uko yemererwa kujya kuri hoteli.

Algerie ifata iyi karita, iri mu gatuza k’umwambaro wa RS Berkane, nk’ubushotoranyi bigendanye n’umwuka mubi umaze iminsi uri hagati y’ibihugu byombi, aho yo itumva uburyo ibifite aho bihuriye na politiki byagaragazwa muri ruhago.

Gusa, iyo myambaro ni yo Berkane yambara mu marushanwa yose yakinnye muri uyu mwaka ndetse Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) yayemereye kuyikinana mu mukino ubanza yari kwakirwamo n’Abanya-Algeria ku Cyumweeru.

Ku munsi w’umukino, amakipe yombi yageze kuri stade i Alger, ariko ubwo USM Alger ifite igikombe giheruka yari yiteguye gutangira gukina, Berkane yagumye mu rwambariro, yinubira ko itemerewe kwambara imyambaro yayo.

Amakuru avuga ko Abanya-Algeria bari bahaye Berkane indi myambaro iriho amazina n’ibirango byayo, ariko itariho ikarita ya Maroc.

Nyuma y’uko umukino utabaye, iyi kipe yo muri Maroc yafashe indege iyisubiza iwayo ndetse kugeza ubu ntiharamenyekana ikigomba gukurikiraho. CAF yatangaje ko uzafatwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Ku kibuga cy’indege, Berkane yabanje gusubizwa imyambaro yayo yari yarafatiriwe ikigera muri Algerie.

Algeria yacanye umubano na Maroc mu 2021, iyishinja ibikorwa by’ubushotoranyi.

Mu ntangiriro za 2023, Maroc yanze kwitabira CHAN 2022 yabereye muri Algeria.

 

RS Berkane yanze gukina na USM Alger kuko itemerewe gukinana imyambaro yayo

 

Abafana bari bategereje umukino batashye uko baje

 

Umwambaro wahawe RS Berkane utariho ikarita ya Maroc, yanze kuwukinana ihitamo gusubira mu rugo

 

Renaissance Berkane ikinana umwambaro uriho ikarita ya Maroc mu gatuza, igaragaraho agace ka Sahara y’Iburengerazuba