Gusuzuma aho impano z’abana zigeze muri gahunda y’Isonga byagaragaje icyuho mu banyamagare

whatsapp sharing button
Minisiteri ya Siporo yasoje igikorwa cyo gusuzuma urwego rw’abana bari mu mushinga wa Isonga Program aho byagaragaye ko mu basiganwa ku magare hagikenewemo izindi mbaraga.

Ku Cyumweru, tariki ya 2 Ukuboza 2023, ni bwo kuri Stade y’Akarere ka Huye ndetse no ku bigo bitandukanye byo muri aka Karere habereye imikino ya nyuma muri Ruhago, Volleyball, Basketball, Amagare, Handball ndetse no gusiganwa ku maguru ku bana bahize abandi ku munsi ubanza.

Abana 599 barimo abahungu 347 n’abakobwa 252 babarizwa mu mashuri 17 akoreramo Isonga Program ni bo bitabiriye iki gikorwa bahabwa impanuro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ndetse n’ubwa Minisiteri ya Siporo.

Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimiye Minisiteri ya Siporo yatekereje ko ku nshuro ya mbere “National Talent Day” yahabera kandi agaragaza ko iterambere ry’abana ari iry’igihugu.

Ati “Twishimiye ko mu Karere kacu ari ho habereye iki gikorwa cyo gushyigikira abana ndetse mukomeza no kuduha ibikorwaremezo bya siporo. Uyu ni umukoro kuri twe wo kwiha intego zo kukagira igicumbi cya siporo. Igikuru gishimishije kandi ni uko abana dushyigikira ari ab’igihugu cyacu.”

Hakurikiyeho umukino wa nyuma mu mupira w’amaguru mu bahungu, wahuje GS Kabare yo mu Karere ka Ngoma yakinnye na Collège de Gisenyi Inyemeramihigo y’i Rubavu.

Uyu mukino wakinwe iminota 40, igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 ariko mu cya kabiri, Ikipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba yatsinze iy’Iburengerazuba ibitego 3-0.

Mu muhango wo guhemba amakipe yose yitwaye neza, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko umusaruro ugaragara kandi hagiye gukurikiraho kubashakira aho impano zizajya zibyarizwa umusaruro.

Ati “Ni igikorwa cyagenze neza. Ni kimwe mu byo dufite mu bigamije guteza imbere impano z’abana. Ibi bikorwa tugira ngo amakipe yacu y’igihugu abone aho akura abakinnyi.”

Yakomeje agira ati “Impano zanyu zarabonetse kandi twagiraga ngo turebe niba ibyo dushyiramo imbaraga bibyara umusaruro, ni yo mpamvu aya atari amarushanwa. Mu magare ni ho hagikenewe imbaraga, cyane ko ari umukino mushya mu mashuri ariko umufatanyabikorwa dufite yatuboneye ibikoresho by’ibanze.”

Nyuma yo kugaragara ko hari abana bari kwitwara neza, Minisiteri ya Siporo irateganya gushaka abatoza bakomeye bagatangira guhitamo abeza babajyana mu makipe anyuranye.

Iki gikorwa cyo gusuzuma uko abana bashobora gushyira mu ngiro ubumenyi bahabwa cyahereye muri gahunda ya Isonga Program iterwa inkunga n’Ikigo cy’Iterambere cy’Abafaransa “AFD”, kibera mu bigo bya GSO Butare, IPRC Huye, UR, Stade Kamena na Stade mpuzamahanga ya Huye.

Si imikino itandatu gusa yakinwe izakomeza kugaragarizwamo impano ahubwo biteganyijwe ko hazashyirwamo indi bitewe n’uko ubushobozi buzakomeza kwiyongera.

Abana bitwaye neza mu gusiganwa ku maguru harimo abo kwa Sina Géerard mu bakobwa ndetse na GS St. Aloys mu bahungu. Mu mupira w’amaguru, IPM Mukarange yahize ibindi bigo mu bakobwa. Muri Volleyball y’abakobwa, GS St. Aloys yahize andi mashuri naho mu bahungu hitwara neza GSO Butare.

Imikino ya nyuma yabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye

Abakinnyi 11 College de Gisenyi Inyemeramihigo yabanje mu kibuga

Abakinnyi GS Kabare yo mu Karere ka Ngoma yifashishije itwara igikombe muri ruhago

Byasabye igice cya kabiri kugira ngo GS Kabare itsinde College de Gisenyi Inyemeramihigo

Abana ba GS Kabare bishimiye kubona itsinzi y’ibitego 3-0

Abana ba College de Gisenyi Inyemeramihigo bababajwe no kudatsinda umukino wa nyuma

Abana bari muri Isonga Program yo muri TTC de la Salle bitwaye neza muri Handball y’Abahungu

Abana bari kwitwara neza bagiye gushakirwa abatoza beza kugira ngo impano zabo zizatange umusaruro

ES Kiziguro yegukanye igikombe muri Handball y’Abakobwa

GS St. Aloys ya Rwamagana ni yo yahize ibindi bigo mu bakobwa bari kwigishwa gukina Volleyball

Ikipe ya Sina Gerard yigaragaje mu mukino wo gusiganwa ku maguru

Umukino wo gusiganwa ku magare ni umwe mu ikenewemo izindi mbaraga

Ineza Butera Kevine na Ineza Shimwa Gisèle bitwaye neza mu mukino w’amagare nubwo bagikeneye imyitozo ihagije

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashyikirije igikombe IPM Mukarange yatwaye irushanwa mu bakobwa bakina ruhago