Samu Zuby yagize ijwi rimwe mu matora y’Abadepite

Umunyarwenya Muco Samson uzwi ku kazina nka Samu Zuby ubarizwa mu itsinda rya Zuby Comedy wari umaze igihe yiyamamariza kwinjira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ahagarariye urubyiruko nk’umu depite wigenga yatsinzwe amatora kuko yagize ijwi rimwe gusa.

Ubwo yatangaga Kandidature ye yabwiye zakwetu.TV ko afite icyizere kwazatsinda amatora gusa mu matora yabaye kuri uyu wa 16 Nyakanga 2024, siko byagenze kuko abagize komite z’urubyiruko mu turere twose twi gihugu ubwo bahuraga bagombaga kwitorera abazabahagararira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda byarangiye batoye undi.

Mu bakandida 31 biyamamarizaga guhagararira urubyiruko byari byitezwe ko hatorwamo umuhungu 1 n’umukobwa 1.

Amahirwe rero ntiyamuhirire kuko Icyitegetse Venuste niwe wegukanye umwanya wa mbere n’amajwi 159 mu gihe umukobwa yabaye Umuhoza Vanessa Gashumba wagize amajwi 188,naho Samu Zuby we yagize ijwi rimwe.

Mu butumwa yahaye abakunzi be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Samu Zuby yavuze ko yababajwe bikomeye no kuba atabashije gutsinda amatora gusa akaba yashimiye abamushyigikiye bose.

Yagize Ati “ Mfashe uyu mwanya ngo mbashimire mwese mwarakoze kudushyigikira kandi ndabashimiye pe, gusa ntabwo twabashije gutsinda Imana ibahe umugisha mwese aho muherereye, ibyiza biri imbere.”

Samu Zuby ni umwe mu babarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro wari watinyutse yitabira amatora aho yahataniraga kwinjira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ahagarariye urubyiruko nubwo amahirwe atamusekeye.

Samu Zuby yagize ijwi rimwe mu matora y’Abadepite