Abasabaga Equivalence HEC bagiye kujya basabwa icyemezo ko babaye muribyo bihugu

Inama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda HEC yatangaje ko abanyarwanda basabaga cyizwi nka Equivalence ko ubu kizajya gitangwa umaze kwerekana icyemezo ko wabaye muricyo gihigu.

Equivalence: Ni icyemeza uyisaba ahabwa kugirango bemeze ko ufite iyo impamyabushobozi yayihawe na Kaminuza yemewe koko kandi ko yayizemo. N’icyemezo cyatangwaga n’inama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda.

Ubusanzwe uwayihabwaga yasabwaga ibyangombwa byemeza ko usaba equivalence yageze muricyo gihugu  cyamuhaye impamyabushobozi gusa, iki kigo kikaba gitangaza ko byagaragaye ko hari abakoresha inyandiko mpimbano.

Aho bagaragaza ko bizeyo kandi batarigeze babigeramo abandi bakagaragaza ibyangombwa nyuma yo guhabwa impamyabushobozi abandi ugasanga igihe yaherewe uruhushya rumwemerera kwinjira muricyo gihugu avuga ko yize mo (Visa ye igaragaza ko yayibonye nyuma yo kubona impamyabushobozi.

Kuri ubu abenshi bari gusaba izi Equivalence bagaragaza ko bize mu buryo bw’iyakure ( On-line system). Bityo bibakasaba ko bagomba kugera mu gihugu kirimo iyo Kaminuza abenshi bakaba bagaragaza ko bigiyeyo gusa bagiye mu muhango wo gusoza amasomo.

Aba bashobora kugaragaza ko bageze muri icyo gihugu nubwo badashobora kubona ibyemeza ko bahatuye (Permit de residence).

Hari kandi Kaminuza zimwe na zimwe zagiye zikora amakosa yo gutira inyubako mu Rwanda zikigishiramo zitarahawe ibyemezo byo gukorera mu Rwanda n’urwego rubishinzwe.

Abanyeshuri barangirijeyo amasomo bahabwa impamyabushobozi nk’abigiye muri ibyo bihugu nyamara batarigeze bava mu Rwanda.

HEC kandi ikaba iri kuburira abakoresha impapuro mpimbano ko nibafatwa bazashyikirwa ubutabera amategeko akabahana.

Iyangazo rya HEC risaba abize hanze  icyemezo ko babaye muribyo bihugu.

HEC itangaje ibi mugihe mu minsi yashize higeze kuvugwa ikibazo cya Dr. Munyakazi Isaac ko yaba yarakoresheje Impamyabumenyi mpimbano cyangwa kwiha impamyabumenyi yo ku rwego rwa Dogiteri nyamara atarayigiye ngo ayibone mu buryo buboneye.

Ni inkuru yasohotse mu kinyamakuru Igihe itariki ya 09/02/2024 ivuga ko iki kinyamakuru cyakoze iperereza ryacyo rikerekana ko Dr. Munyakazi yihaye Impamyabumenyi yo ku rwego rwa Dogiteri.

Dr.Munyakazi Isaac wavuzweho impapuro mpimbano

Iki kinyamakuru cyavugaga kandi ko kimwe na Masters afite mu bijyanye n’uburezi nayo Dr. Isaac Munyakazi ngo yayibonye mu buryo budaciye mu mucyo.

Mugihe Dr. Isaac Munyakazi we yavugaga ko afite ibyangombwa byose bya za Kaminuza yizeho ndetse yasabye ibyangombwa bizemeza muri HEC ngo abashe gukoresha izo mpamyabushobozi mu Rwanda.

Yagize ati:” Inyandiko nigiyeho zose zirahari, aho nishyuriraga, amanota nabonye, ibitabo bya “Graduation”, inyandiko za Kaminuza zisubiza HEC ku busabe bwanjye bwo guhabwa ibyangombwa n’ibindi”.