CONGO: Eric Nkuba wa AFC/23, yatangaje ubufasha Gen. Muhoozi yabahaga.

DRCONGO: Mu rukiko Nkuba yavuze ubufasha Gen. Muhoozi yahaye M23.

Eric Nkuba, umwe mubari kuburanishwa mu rubanza rwatangiye uyu munsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iminsi yose we nabagenzi be bagize ihuriro AFC/M23 babaga mu macumbi y’umuhungu wa Museveni, Général Muhoozi Kenerugaba.

Ni urubanza karundura ruri kumvirwa mu rukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa i Gombe ruregwamo umuyobozi w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) Corneille Nangaa. Uyu yahoze akuriye komisiyo y’igihugu y’igenga y’amatora muri iki gihugu cya DRC (CENI)

Uretse uyu kandi hari n’abandi bari kuburanishwa ku byaha by’intambara, bashinjwa kuba mu mutwe witwara gisirikare utemewe ndetse n’ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Eric Nkuba, umwe mubashinze iri huriro ry ’AFC, yazanywe na bagenzi be bane bareganwa ibyaha. Batangiye babazwa abo bakorana nabo ndetse n’ababaha ubufasha.

Nkuba agifata ijambo ngo agire icyo avuga kubyo aregwa, yahise atangira kuvuga urutonde rurimo abasirikare bakomye basanzwe bazwi mu bisirikare by’ibihugu by’ibituranyi muri akarere.

Avuga ko bimwe mubihe by’ingenzi yibuka ari ibyo byagiye bagirana na Général Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari umuhungu wa Yoweri Museveni akaba n’umugaba w’ingabo za Uganda.

Nkuba yavuze ko iminsi yose bamaze bakorera mu gihugu cya Ouganda, we n’abagenzi be bararaga mu macumbi ya Général Muhoozi.

Ati: “Niwe waduhaga aho turyama”.

Aya makuru yatanzwe mu rukiko asa n’adatandukanye cyane n’aherutse gushyirwa ahagaraga na raporo y’impuguke za ONU, aho muri iyo raporo izi mpuguke zagaragaje ko hari ubufasha inzego z’ubutasi za Uganda ziha umutwe wa M23 “ubufasha buhoraho” nkuko iyi raporo ibivuga aho igararaza ko ubwo bufasha M23 ihabwa na n’inzego z’ubutasi za Uganda bwafashishe uyu mutwe gukomeza kwigarurira uduce dutandukanye two mu burasirazuba bwa RDC.

Iyi raporo ikomeza ishinja Uganda kwifatanya n’u Rwanda “kuvogera ubusugire bw’igihugu cya RDC” aho ibi bihugu byombi biha ubufasha umutwe wa M23 mu kwigarurira uduce twinshi two muri iki gihugu.