Umu JenosideriTito Barahiru warufungiwe ibyaha bya Jenoside yapfiriye mu Bufaransa

Umu Jenosideri Tito Barahira wari ufungiwe ibyaha bya Jenoside yapfiriye mu Bufaransa

Umunyarwanda Tito Barahira wari ufungiwe muri gereza mu Bufaransa nyuma yo guhamwa n’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye.

Aya makuru yemejwe kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024 na Me Richard Gisagara wari mu bunganiraga abaregera indishyi mu rubanza rwa Barahira na Octavien Ngenzi rwarangiye mu Ukwakira 2019.

Me. Gisagara yagize ati “Tito Barahira alias Barahirwa wari warakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa rubanda rwa Paris kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu kwica ibihumbi by’Abatutsi muri Kiliziya ya Kabarondo yapfiriye i Paris. Ibitekerezo byanjye biri ku nzirakarengane n’ababo, bamwe muri bo bangiriye icyizere ngo mbunganire.”

 

Barahira wari ufite imyaka 73 y’amavuko yabaye Burugumesitiri wa Komini Kabarondo muri Perefegitura ya Kibungo kuva mu 1977 kugeza mu 1986. Ubu ni mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yafashwe n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa i Toulouse mu 2013, atangira kuburanishwa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Gicurasi 2016. Ntabwo yigeze yemera ko yabikoze.

Barahira yashinjwaga kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kabarondo, kandi hari ubwo yatangaga amabwiriza yo kwica, ubundi akaba ari we ubwe ubica.

Muri Nyakanga 2016, urukiko rubanza rwamukatiye igifungo cya burundu, gishimangirwa n’izindi nkiko yari yarajuririye, muri Nyakanga 2018 no mu Ukwakira 2019.