Burundi: Inzara iri Bujumbura yatumye CNDD-FDD ijya gutakambira Vietinam.

Burundi: Inzara iri Bujumbura yatumye CNDD-FDD ijya gutakamba muri Vietinam isaba imfashanyo.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD Hon Reverien Ndikuriyo yagiriye urugendo mu gihugu cya Vietinam ngo arebe ko babafasha kwikura mu bukene n’inzara biri kuvuza ubuhuhu muricyo gihugu.

Hon R.NDIKURIYO ukuriye Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD yagiranye ibiganiro na Lê Hoài Trung, umunyamabanga wa komite nkuru y’ishyaka rya gikomunisiti rya Vietnam (CPV).

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iri shyaka CNDD-FDD bavuga ko bagiranye Ibiganiro (NDD-FDD na PCV) bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’aya mashyaka.

Itangazo rya CNDD-FDD rigira riti: ” Hon R.NDIKURIYO yagiranye ibiganiro n’umunyabanga mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi i Vietinam( PCV).Ibiganiro bigamije gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’aya mashyaka.

Vietinam ni igihugu gikungahaye ku gihingwa cy’umuceri dore ko nta muntu numwe utazi umuceri wa Vietinem uva muri icyo gihugu wamamaye muri aka karere.
Umwe mubaganiriye na zakwetu.Com yayibwiye ko kubera ubukene n’inzara biri kuvuza ubuhuha mu Burundi niyo mpamvu iki gihigu kiri gukora ibishoboka byose ngo kirebe ko cyabona ukigobitora akakivana muri ubu bukene bugiye gutuma abaturage bigihunga.

Kuri ubu mu Burundi ibiciro byarazamutse ku bintu byose kubera ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Petrol, dore bimwe mu biciro by’ibiribwa i Bujumbura uko bimeze i Bujumbura:
1.Umuceri ugeze kuri = 150,000Fbu/ Angaana na 50,000Frws ku gafuka
2.Isukari ni= 5000Fbu/Kg 
3.Amakara = 150,000Fbu, angana n’ibihimbi 50,000Frws ku mufuka.