Imyumbati iri mu byo abaturage baganuzanya.
Icyo gihe abawitabiriye babwiwe ko Umuganura w’Abanyarwanda atari umuhango wo gusangira umutsima gusa ahubwo ko ari no gusangira umutima ukunda u Rwanda.
Umuganura w’Abanyarwanda ufite inkomoko kera
Abanyarwanda ni abantu bafite igihugu n’umuco byihariye.
Uretse kuba kuva kera na kare bari basangiye ururimi, bigatuma bunga ubumwe kubera ko buri wese yumvikanaga na mugenzi we, Abanyarwanda bagiraga n’imiyoborere ishingiye ku ngingo bitaga INZIRA.
Imwe muri izo nzira yari Inzira y’Umuganura.
Inzira wazigereranya n’amahame shingiro Itegeko nshinga ry’u Rwanda ry’ubu rigenderaho.
Nizo zagombaga gukurikizwa kugira ngo igihugu kiyoborwe neza, umwami akaba ari we uhagarariye ibintu byose mu gihugu.
Itsinda ry’abakuru b’ibwami bitwaga Abiru nibo bagombaga gushyira mu bikorwa ibigenwa mu bigize buri Nzira.
Buri Nzira yagiraga imihango igendana nayo bitewe n’igihe yakurikizwaga.
Hariho inzira y’ikirogoto, inzira ya rukungugu, inzira ya Nyakanga…. n’Inzira y’Umuganura.
Aha reka tuvuge ku Nzira y’Umuganura.
Inzira y’umuganura ni imwe mu Nzira 18 zari zigize inzira z’ubwiru mu Rwanda mu gihe cy’ingoma ya cyami.
Inzira z’ubwiru zarimo iz’ubukungu, iz’umutekano w’igihugu n’inzira zo gukomeza ubwami.
Zerekanaga uko igihugu kiyoborwa mu bihe runaka, niba hateye inzara hakaba inzira igihugu kigomba kunyuramo kugira ngo gihangane n’ayo, gutyo gutyo.
Mu mateka y’u Rwanda, umunsi w’Umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda bose.
Abanyamateka bavuga ko Umuganura watangiye kwizihizwa ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya kenda.
Waje kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli hagati y’imyaka ya 1510-1543 ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi n’itanu rwarigaruriwe n’Abanyoro n’Abanyabungo.
Abiru nibo bari bashinzwe umuhango w’umuganura.
Abaturage bakoranyaga imyaka bejeje hirya no hino mu gihugu bakayijyana ibwami.
Ku munsi w’umuganura umwami yarapfukamaga akerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’igihugu, agafata umwuko akavuga umutsima afatanyije n’umuganuza, umwamikazi n’umugabekazi bakarya bakanywa ndetse bakaza kunywa n’inzoga, bagatarama bakaza kuvuga ibigwi by’ibyo bakoze mu gihugu.
Nyuma y’umuhango wo kuganura hakurikiragaho ibirori by’Umuganura byasozwaga n’igitaramo k’imihigo.
Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango b’Umuganura.
Abo ni abo kwa Rutsobe n’abo kwa Myaka ya Musana.
Ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango niwe wayoboraga iyo mihango.
Ku munsi w’Umuganura nyirizina, abayobozi basabanaga n’abayoborwa mu gitaramo k’imihigo, abana bagasabana n’ababyeyi.
Ni muri icyo gitaramo cy’Umuganura hamurikwaga ibikorwa by’indashyikirwa (inka nziza, umusaruro ushimishije…) maze abakoze neza bagashimwa, ibigwari bikagawa.
Ku ngoma ya Musinga ni bwo umuhango w’Umuganura wahagaze ubwo umwiru Gashamura ka Rukangirashyamba wari ushinzwe imihango yawo yacirirwaga i Burundi mu mwaka wa 1925.