Abacitse ku icumu bo mu cyahoze ari komine Ndiza mu Karere ka Muhanga barashinja uwitwa Germain Musonera uherutse kwiyamamaza ashaka kuba Umudepite kuba mubabiciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Bavuga ko Musonera yari afite imbunda mu gihe cya Jenoside ndetse akaba yarajyaga  mu bitero byishe Abatutsi i Kanyanza mu Murenge wa Kiyumba.

Abarokotse baho bakaba basaba ubutabera ngo kuko uriya mugabo yabahemukiye none akaba yarashakaga no kujya guhagararira Abanyarwanda mu Nteko ishinga amategeko ari Umudepite.

Habura amasaha make ngo ajye kurahira yangiwe kurahira nk’umudepite wa FPR Inkotanyi yavanywe kurutonde asimbuzwa undi.

Kabega Jean Marie Vianney uri mu Muryango IBUKA avuga ko mu buhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside, bavuze ko Musonera mbere ya Jenoside yari umuyobozi ushinzwe urubyiruko kuri Komini Nyabikenke.

Hari ababonye Musonera mu Karere ka Rubavu, ariko batazi niba ari muba hungutse cyangwa niba ariho aba.

Akigera i Nyabikenke yarezwe n’uwarokotse jenoside witwa Illuminée ko yamwiciye umugabo.

Icyo gihe Musonera yarafashwe arafungwa agezwa muri Gereza ya Muhanga ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakoreye i Nyabikenke ako yagize uruhare mu guhamagaza igitero cyo kwica umugabo w’uwo mubyeyi.

Bivugwa ko uyu mugabo yari afite akabari bitaga ak’abishyize hamwe bakoreraga i Nyabikenke.

Amakuru avuga ko muri icyo gihe hari Umututsi waje kuri ako kabari Interahamwe zimubonye zishaka kuhamwicira azisaba ko zaba zimuretse akabanza kwinywera byeri kugira ngo adapfana inyota.

Bamuhaye byeri koko icyo gihe Musonera niwe wari uri muri ako kabari.

Aho ku mucikisha ngo ahunge, Musonera yaramuhururije Interahamwe zimucuza ibyo yari yambaye zijya kumwica yambaye umwenda w’imbere wonyine.

Abandi bahaye bagenzi bacu amakuru bavuga ko babonaga Musonera afite imbunda ari kuri Bariyeri ndetse ngo yagaragaye no mu gitero kishe Emmanuel.

Ibyo byaje gutuma afungwa ariko nyuma abaturage batungurwa no kubona yarafunguwe batabizi.

Hari abakeka ko yaba yaratanze ruswa agafungurwa ataburanye.

Nyuma yahise ajya gutura i Butare mu Karere ka Huye ndetse yigisha muri Groupe Scolaire Officiel de Butare.

Yaje no kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ahava ajya gutura i Kigali bituma nta yandi makuru abo yahemukiye bongera ku mubonaho.

Mu minsi ishize hari ibaruwa uwitwa Munganyende Jeanette yanditse  ku wa 17 Nyakanga 2024 akaba umukobwa wa Kayihura Jean Marie Vianney wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Nyabikene yandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB asaba ubutabera.

Muri iyo baruwa Munganyende avuga ko mu 1994 ubwo Jenoside yabaga, yari muto afite imyaka itandatu akaba atarabashije gukurikirana Musonera ku rupfu rwa Se.

Avuga ko muri iki gihe atuye mu Karere ka Gatsibo ariko yaje kumenya amakuru ko Musonera yagiye iwabo muri Kiyumba ahahoze ari Komini Nyabikenke kwiyamamaza, abaturage baho bagatungurwa kuko bamukekaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Munganyende yandikiye RIB ayimenyesha ko Musonera ari ku rutonde rw’abakandida Depite b’Umuryango RPF Inkotanyi kandi akekwaho ibyo byaha bityo ibye byasuzumwa.

Munganyende avuga ko yashenguwe no kumva uwamugize imfubyi agiye kuba Umudepite.

Agize ati: “Musonera yangize imfubyi, sinigeze mbona uko mukurikirana kuko nyuma y’uko amaze gufungurwa mu buryo budasobanutse muri Gereza ya Muhanga, yahise ava iwacu ajya gutura ahandi, nongeye kumva inkuru ye ko yaje kwiyamamaza”.

Avuga ko usibye kuba amakuru ya Se wishwe ahururijwe na Musonera azwi na benshi barimo n’abagize uruhare mu rupfu rw’Umubyeyi we Kayihura, hari n’abandi bamushinja ko yabiciye.

Musonera ntiyagaragaye mu birori byo kwishimira intsinzi mu Karere ka Muhanga

Kuri ubu hari amakuru avuga Musonera ko yaba yarafunzwe.