RIB yataye muri yombi ukekwaho kwica Nduwamungu Pauline w’i Rukumberi.
Nyuma y’uko hamenyekanye urupfu rwa Nduwamungu Pauline wari utuye i Rukumberi mu Karere ka Ngoma wishwe aciwe umutwe, ku bufatanye bwa Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB hafashwe abakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa.
Mu ibazwa ryabo, uwitwa Nziza, mwene Ntihabose Theogene, yaje kwemera ko ari we wamwishe ndetse ajya no kwerekana aho yari yahishe umutwe wa Nduwamungu.
Mukumenya icyateye uyu mugabo kwica Nduwamungu ndetse n’ibisobanuro atanga Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabisobanura agira ati “Nziza abajijwe impamvu yamwishe akamuca umutwe, yisobanuye avuga ko yagira ngo atazafatwa ngo kuko yabwiwe ko mu mboni z’uwishwe hasigaramo ifoto y’uwamwishe iyo yamwishe barebana.”
Umuvugizi wa RIB kandi akomeza avuga ko “Kugeza ubu ntabwo bakwemeza cyangwa ngo bahakane ko uwishwe yaba yazize ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hagikorwa iperereza akaba ariryo rizabigaragaza.”
Yongeyeho ati “Ikindi kandi iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekanye impamvu nyakuri yateye Nziza kwica Nduwamungu Pauline ndetse n’ababa baramufashije muri icyo gikorwa cya kinyamanswa mbere y’uko dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hatangwe ubutabera.”
RIB ikaba yihanganisha umuryango wa Nduwamungu Pauline iwizeza ko abagize uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu bazagezwa imbere y’ubutabera bagahanwa nk’uko amategeko abiteganya.
Nduwamungu Pauline yishwe tariki ya 14 Ugushyingo, 2024, akicwa ashinyaguriwe.