Indege y’Igisirikare cya Kenya (KDF) Kenya Defence Forces yakoze impanuka mu gace ka Sindar mu burengerazuba , irahanuka igeze hasi irashya irakongoka abantu icyenda barimo Umugaba w’ingabo Gen. Francis Ogolla ndetse na Sargent Rose Nyawira wari usanzwe afata amafoto y’umugaba mukuru w’ingabo bose bitabye Imana.
Amakuru avuga ko iyo mpanuka ya kajugukugu yarimo n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Kenya, Francis Ogolla nabandi basikare 11 barimo na Sargent Rose Nyawira wari usanzwe afata amafoto y’umugaba mukuru w’ingabo bose bitabye Imana.
Sargent Rose Nyawira wari usanzwe afata amafoto y’umugaba mukuru w’ingabo za Kenya yaguye mu mpanuka y’indege
Iyo ndege yakoze impanuka mu masaha ya saa ine n’iminota 50, yarimo abantu 11 icyenda bitaba Imana abandi babiri barakomereka bahita bajyanwa ku bitaro n’indi ndege y’igisirikare cya Kenya KDF., aya makuru akaba yatangajwe na Perezida wa Kenya William Ruto.
Umugaba mukuru w’ingabo za Kenya Gen. Francis Ogolla yitabye Imana aguye mu mpanuka y’indege
Inkuru dukesha rubanda.rw ikomeza ivuga ko iyo ndege yakoze impanuka nyuma y’Iminota mike ihagurutse ku kibuga ki ndege.
Gusa ntabwo haratangazwa icyateye impanuka yiyo ndege yahiye igakongoka kuko Iperereza rigikomeje.