AIbyo tuvuga tubivuga tutishisha kuko tuvuga ukuri kandi tuvuga ibyiza bifitiye akamaro abanyarwanda.
Dr.Frank mu karere ka Bugesera mu murenge wa Juru muri Canteri ya Kabukuba, mu ijambo rye ubwo yagezaga ku baturage baho imigabo n’imigambi ye yababwiye ko Green Party itameze nk’Abaturanyi bavuga ko batavugana indya mu Kanwa ko bageze mu Nteko batarangajwe n’ibyo bakuragamo ko ahubwo bakoze icyari kibajyanyeyo.
Yagize ati:”Ntabwo twe tutavugana indya mu Kanwa, tugeze mu nteko ntwabwo twibagiwe icyatujyanyeyo. Ibyo twabasezeranije ubwo twabasaba amajwi twarabikoze ku kigero gishimishije.
Ati twabasezeranyije ko tuzagabanya umusoro ku butaka twarabikoze, ariko ntibyagezweho kurugero twifuzaga barawugabanyije uva ku mafaranga ma 300/m2 ushyirwa kuri 80/m2, kuri ubu tuje tubabwira ngo ni mudutora tuzawukuraho burundu nta gusorera ubutaka bwacu twahawe n’Imana Leta ifite ubutaka bwinshi abe aribwo izatwara, ikindi twabasezeranyije ko tuzavuga ikibazo cya Mituel twarabikoze ubu uwishyuye ntabwo amara ukwezi ataruvuza nka mbere iyo yishyuye ahita avurwa ako kanya ikindi ntabwo bagitwara itungo ry’umututage cyango ngo bafatire ibye kubera kutishyura Mituel kuko ubu ushobora kwishyura abo ufitiye ubushobozi ntibigisaba ko wishyurira abagize umuryango wose.
Ati rero kuri ubu tugarutse tubabwira ko ni mudutora ni uko Mituel izakora nka RAMA ukivuriza ahariho hose mu gihugu ndetse n’imiti ukayigurira muri buri Farumasi.
Hon Jean Claude Ntezimana umunyamabanya w’ishyaka ati turi hano kuko byemewe n’amategeko kuva 2013, mjuri 2009 nibwo twatangije ishyaka ryemerwa muri 2013 riba ryemewe n’amategeko mu Rwanda.
Ati rero ntabwo wajya imbere y’abaraturage ubeshya cyangwa uvuga ibintu bibi bicanishamo abanyarwanda ngo Leta ikwemerere, niyompamvu natwe ibyo tuvuga tubivuga tutishisha kuko tuvuga ukuri kandi tuvuga ibyiza bifitiye akamaro abanyarwanda.
Yagize ati:”Ntabwo waza imbere y’Abanyarwanda uvuga ibinyoma cyangwa ibintu bibi ngo Leta ikwemerere reka reka kandi natwe ababivuga ntitwabemerera niyo mpamvu tuza hano tutishisha kandi n’ubuyobozi buba bwaje kudushyigikira kuko ibyo tuvuga ntitubeshya imvugo yacu ni ukuri.
Green Party turihuta, tureba kure, ntitunanirwa mbese turi ba kangoma ninayo mpamvu twayihisemo Kagoma nk’ikirango cyacu.
Ni kenshi Dr.Frank yagiye avuga ko bakigera mu Nteko ubwo babaga bagaragaza ibitekerezo byabo abaturage babaga babatumye bagenzi babo bagiye babatera ubwoba bati ni mukomeza ibyo muvuga muzatakaza umugati mwabonaga, tukabasubiza ngo ntabwo twaje hano gushaka umugati ahubwo twaje kuvuganira abanyarwanda.