Ese Dr.Frank waburiye kuri Presidence mu ba depite arongera kugiramo 2 nk’uko byari bisanzwe cyangwa araberenze?

Nk’uko byaraye bitangajwe na Komisiyo y’Amatora mu Rwanda uwaraye atsindiye intebe ya Perezida wa Repubulika muri Manda y’imyaka 5 irimbere 2024-2029, mu masaha make gusa saa munani nibwo nanone hari butanganzwe abadepite bagiye gufatanya na Perezida Paul Kagame muri iyi manda..

Manda irangiye Dr.Frank Habineza yari umu Depite k’uko n’ubushize yari yatsinzwe kuba Perezida ariko atsindira kwinjira mu ntekonshingamategeko bajyamo ari aba depite 2 gusa.

Kuri ubu Itegeko ryaje guhinduka kuko ubu Perezida yiyamaje arikumwe n’abadepite icyarimwe mu gihe mu matora y’ubushize habanje itora rya Perezida hakurikiraho abadepite.

Kuri Liste y’abakandida Depite ba Green Party yatanze iriho abakandida 50 bemejwe na Kimisiyo y’igihugu y’Amatora mu Rwanda, abantu batangiye kwibaza kuba Green Party yabonye 0.53 niba iribubashe kubona amajwi 5% asabwa ngo abinjiza mu ntekonshingamategeko.

Gusa nubwo bimeze uko hari abari guhabwa amahirwe ko bashobora kwisanga Kimihurura muri iyi ntekonshingamategeko mu gihe iri shyaka ryaba ribonye ayo majwi asabwa ni 2 aribo ni Hon Jean Claude urangije manda y’imyaka 6 warikumwe na Dr.Frank akaba ari n’umunyabanga mukuru w’Ishyaka akaba yajyanamwo na Madane Maombi Carine wari Vice Perezidante wa mbere w’iri shyaka.

Maombi Carine amaze imyaka 15 mu bikorwa bya Politike muri Green Party ndetse akaba yaranakozemo imirimo myinshi itandukanye mu riri shyaka.

Ubwo yaganiraga na Zakwetu.TV, yagize ati maze imyaka 15 muri Politike, nahagarariye amashyaka ashinzwe kurengera ibidukikije muri EAC.

Ubwo Green Party yaregaga Leta y’u Rwanda nijye waburanye urwo rubanza kuko Dr.Frank atarahari.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya Politike baganiriye na zakwetu.Com bayitangarije ko babona Green Party iri bwongere gutsindira imyanya 2 mu ntekonshinganategeko bityo Hon Jean Claude na Madame Maombi bakaba bahabwa amahirwe yo kwinjira mu Nteko.

Bati: Haracyari kare mu banyarwanda kuba bakwiyumvamo Green Party, kuba ivuga ko itavuga rumwe na Leta(FPR) abanyarwanda benshi ntibarasobanukirwa imikorere yayo bizayisaba imbaraga n’indi myaka mu kumvisha abanyarwanda Opozisiyo yabo uko ikora kuko babafata nk’abarwanya ubutegetsi buriho.

Mu bikorwa byabo byo kwiyamamaza byatumye abantu batangira kuyitinyuka kuko babonaga bakiriwe n’inzego za Leta bitandukanye n’amatora ya 2017, aho hamwe na hamwe bakirwaga nabi, bati rero kuri ubu haricyo byahinduye gusa  ntibaragera mu kigero cyo kuyitora ngo igire amajwi menshi doreko n’amashyaka yayitanze amaze imyaka myinshi nayo atarafatisha.

Bakomeza bagaragaza ko bashobora gusubizwa aba depite 2 bari basanganywe n’umusenateri umwe bari bafite.

Bati gusa Dr.Frank ni umuhanga harigihe HE ashobora no ku muha Minisiteri cyangwa akaba umunyamabanga wa Leta kuko abishoboye.

Biteganyijwe ko saa mu nani kwaribwo hatangazwa amajwi y’aba depite batsinze amatora