Mu ntangiriro z’uku kwezi muri Komine indwara idasnazwe imaze guhitana umuntu umwe mugihe abaganga baho batangaza ko hari n’abandi bana babiri barembye kandi nabo bafite ibimenyetso bimwe nk’ibyabapfuye.
Kugeza kuri ubu abaturage bafite ubwoba ko iyi ndwara izahitana abantu benshi kuko itaranamenyekana iyariyo.
Ibizamini byo kwa muganga birakorwa kugira ngo hamenyekane ubwoko bw’iyi ndwara. Kugeza ubu, abarwayi bavurwa hakurikijwe ibimenyetso bafite kuko hataramenyekana iyo ndwara bamenye uko bayivura. ”
Abashinzwe ubuzima muri iki gihugu bakaba bemeje iki cyorezo ariko ntibarabasha kugaragaza icyaricyo n’icyakorwa n’ingamba zafatwa zo ku kirinda.
Iki gihugu kimaze iminsi kivugamwo ubukene bukabije bikaba bicyekwa ko iyi ndwara yaba iri guterwa n’umwanda ukabije uri muri iki gihugu