Gen Kabarebe yatangaje kwariwe wacukuye indake HE Paul Kagame yabagamo

Gen James Kabarebe  wacukuye indaki HE Paul Kagame yabagamo

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe yatangaje ko mu gihe yari umuyobozi w’Ingabo zarindaga Maj. Gen. Paul Kagame mu rugamba rwo kubohora igihugu, ko ari we wacukuye indake yakoreragamo ibikorwa byo gutegura no kuyobora urugamba.

Iyi ndake iherereye i Gikoba mu Kagari ka Shonga mu Murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare.

Aka gace ingabo za RPA zahageze muri Nyakanga 1991 kugeza muri Kamena 1992. Gen (Rtd) Kabarebe yabwiye urubyiruko rw’Abanyarwanda rwaturutse mu bihugu bitandukanye rwari rwasuye iyo ndaki ko mugihe cy’umwaka bahamaze hahoraga mu ntambara amanywa n’ijoro ingabo za Leta zishaka kuhabirukana ariko umuhate bari bafite utuma zitahabakura ahubwo birangira bazitsinze.

Urugamba rwo kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi 1991, rwari rugizwe n’ibitero shuma byagabwaga mu gihugu hose bigamije guca intege umwanzi no kumuyobya ngo batatanye imbaraga ze.

Muri Kamena uwo mwaka, Maj Gen Paul Kagame nibwo yafashe icyemezo cyo kohereza abatasi(Intelligence Officers) muri aka gace kitwaga Muvumba, bagahitamo kuko harimo urutoki rwinshi rwashoboraga kubafasha ku hihisha ndetse hakanaboneka ibyokurya  byo kugaburira ingabo ku rugamba.

Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje ko aha bari bagiye kurwana urugamba mu buryo bushya bashikamye aho kugaba ibitero shuma.

Indake yabagamo Afande Paul Kagame mu rugamba rwo kubohora u Rwanda 

Ati Afande Kagame “Yafashe icyemezo cyo gukura ingabo mu birunga, ahindura strategie y’imirwanire ategeka abayobozi b’ingabo (Commders) bose n’ingabo zose gucukura indake ahantu hose.Yazanye abayobozi b’ingabo bose abereka indake ye ko nawe yamaze ku yicukura bityo abasaba ko nabo bagenda bagacukura izabo ngo kuko bari bagiye guhangana n’umwanzi ufite ibikoresho byinshi birimo imbunda ziremereye, indege z’intambara ko rero bagiye kwiyemeza kurwana bashikamye hamwe nta kongera kuva aho bafashe.”

Gen (Rt) James Kabarebe wari umuyobozi w’ingabo zari zishinzwe kurinda Maj. Gen. Paul Kagame, yavuze ko ari we wacukuye iyo ndake y’amateka n’ubu ikigaragara.

Ati “Igihe nari aha nari umuyobozi w’Ingabo zarindaga Perezida ndetse ni nanjye wacukuye iriya ndake.”

Gucukura indake kuri RPA byatumye ingabo zibasha kurwa urugamba neza ndetse bibaviramo no kunesha umwanzi bahanagana nawe.

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko uru rugamba rwari rukomeye kuko Habyarimana yari yarashyize imbaraga zose mu guhangana n’ingabo za RPA.

Ati “Hari igihe kimwe Habyarimana yohereje ingabo nyinshi n’intwaro nyinshi ziremereye by’umwihariko mu gitero cyiswe ‘ratissage combiné’ icyo gihe imirwano yari ikaze.

Urugamba rurimbanije umugaba w’ingabo Afande PC yaratubwira ati: ” Ntituzigera tuva aha, niba bisaba no gucukura indake munsi y’iriya misozi tukihisha munsi yayo ariko tuhagume tuzabikora.”

“Yari ashatse kutubwira ko ikizaba cyose ntimuzava muri aka gace tuzarwana kugeza dutsinze.”

Kuva icyo gihe twatangiye kurwana tugota umwanzi, ducukura indake zizegurutse ingabo za FAR ku buryo nta nzira yo kongera kuzigemurira ibiryo cyangwa ikindi kintu zikeneye zashobora kubona, ariko natwe ubwo twabaga twifungiye amayira.

Aha uwasonzaga mbere ni we wahitaga ahunga agata ibirindiro bye.

Ati “Nta gace na kamwe twigeze dutakaza kubera guhunga. Igihe cyose ingabo za FAR zarasonzaga zikivana mu birindiro. Zamaraga umunsi wa mbere, iminsi wa kabiri hajyaga gushira icyumweru zarahunze.”

Ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubohora igihugu zari muri batayo enye ariko mu mibare ntizarengaga 800. Mu 1994 zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi zari zimaze kugera ku bihumbi 19

 

Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko ari we wacukuye indake iri i Gikoba muri Nyagatare

 

Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga rwanyuzwe n’amateka yaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu