Abagizi ba nabi batwitse inzu ihiramo umuntu

Inzu yahiye irakongoka na nyirayo ahasiga ubuzima.

Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge Ndera, abagizi ba nabi bataramenyekana, batwitse inzu ya RUTABAYIRO Francois w’imyaka 71, irashya irakongoka nawe apfiramo.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024, mu masaha ya saa yine z’umugoroba(22h00), bibera mu Kagari ka CYARUZINGE, mu Mudugudu wa Karubibi.

Amakuru yamenyekanye ko uyu musaza yari aryamemye kandi abana be b’abahungu be babiri batari bahari iryo joro, ari bwo abo bagizi ba nabi bazanye lisansi bayisuka ku nzu irakongoka nawe ahiramo.

Abaturage batabaye basanze yamaze gushiramo umwuka gusa bagerageza kuzimya uwo muriro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Gahonzire Wellars yatabfaje ko aya makuru bayamenye ndetse ko n’ipererereza ryatangiye.

AtiNibyo aya makuru twayamenye , iperereza ryatangiye ariko birakekwa ko hari umuntu bari bafitanye amakimbirane bishobora kuba ariwe watwitse iyo nzu ariko turacyashakisha ayo makuru kugira ngo tumenye ko hari ibyo bapfaga bishobora gutuma yamutwikira inzu.”

Umuvugizi wa Polisi  mu Mujyi wa Kigali avuga ko kugeza ubu hari uwamaze gutabwa muri yombi, ukekwa kuba yari asanzwe afitanye amakimbirane na nyakwigendera akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera.

Yakomeje agira inama abantu ko mu gihe hari amakimbirane hagati yabo bakwiye kugana inzego zikabafasha kuyakemura.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kubanza gukorewa isuzuma.

Abaturage bagerageje kuzimya ariko we ahasiga ubuzima