Batanu bari ku ruhembe rwa FDLR; umutwe uvuna umuheha ukongezwa undi muri RDC.
FDLR ni umutwe witwaje intwaro washinzwe n’Abanyarwanda barimo abahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR), n’Interahamwe, abanyapolitiki n’abandi, biganjemo abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu birindiro ukoreramo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukorana n’ingabo z’iki gihugu ndetse n’Abanye-Congo bahuje na wo ingengabitekerezo y’urwango rushingiye ku moko.
Uyu mutwe umaze imyaka irenga 20 ugenzura bimwe mu bice byo mu burasirazuba by’umwihariko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ufite inzego zubakitse muri politiki ndetse n’igisirikare. Umuyobozi wawo mu rwego rwa politiki ni we ufatwa nk’umukuru.
Nyuma yo gusoma no gusesengura inyandiko zitandukanye zizewe kandi zifite amakuru agezweho kuri uyu mutwe, tugiye kubagaragariza abayobozi bawo n’imyirondoro yabo.
‘Général’ Iyamuremye Gaston
Iyamuremye azwi ku yandi mazina arimo Byiringiro Victor, Michel Byiringiro na Rumuli. Uyu ni we muyobozi w’agateganyo wa FDLR ku rwego rwa politiki, akaba ari na we Perezida w’uyu mutwe, nk’uko byemezwa na raporo y’impuguke za Loni yasohotse muri Kamena 2024.
Yavukiye muri Segiteri Muko, Komini Nyakinama muri Perefegitura ya Ruhengeri mu 1948. Ubu ni mu murenge wa Muko, akarere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.
Iyamuremye yize amashuri yisumbuye muri Collège St. André i Kigali, ajya mu masomo ya gisirikare mu ishuri rikuru rya gisirikare, ESM. Yaje kuyobora kampani mu kigo cya gisirikare cya Camp Kigali.
Ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, Iyamuremye yari afite ipeti rya Major muri Ex-FAR. Ni umwe mu basirikare bahungiye mu nkambi ya Mugunga ubwo jenoside yahagarikwaga ndetse yabaye Komanda wungirije wa Brigade ya gatanu yari muri Diviziyo ya kabiri ya Ex-FAR yahungiye muri aka gace kari mu burengerazuba bwa Goma.
Mbere yo kuba Perezida wa FDLR, Iyamuremye yabanje kuba Visi Perezida wa mbere w’uyu mutwe, yungiriza Murwanashyaka Ignace wapfiriye mu Budage muri Mata 2019.
Iyamuremye ni we Perezida w’agateganyo wa FDLR.
“Général’ Ntawunguka Pacifique”
Ntawunguka azwi ku yandi mazina arimo Omega, Mulefu, Nzeri na Israël. Ni we muyobozi w’ishami rya gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi).
Omega yavukiye muri Segiteri Gasebeya, Komini Gaseke muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1964. Ubu ni mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba.
Yize amashuri abanza muri Komini Gaseke, akomereza muri Rwankeli. Ayisumbuye yayize muri Collège Christ Roi i Nyanza, nyuma yaho akomereza mu ishuri rikuru rya gisirikare, ESM, i Kigali. Nyuma ya ESM, yagiye kwiga amasomo yo gutwara indege mu Misiri, mu Bugiriki ndetse no mu Bufaransa.
Ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata 1994, Omega yayoboraga Batayo ya 94 yakoreraga mu Mutara, atsindwa n’ingabo za RPA Inkotanyi. Uru rugamba yanarukomerekeyemo ukuguru mbere yo guhungira i Kigali.
Brigadier Général’ Gakwerere Ezéchiel
Gakwerere azwi ku yandi mazina arimo Sibomana Stany, Julius Mokoko cyangwa Sibo Stany. Ni Umunyamabanga Mukuru wa FDLR (mu rwego rwa politiki).
Yavukiye muri komini Rukara muri Perefegitura ya Kibungo mu 1964. Ubu ni mu karere ka Kayonza, mu ntara y’Iburasirazuba.
Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESO/Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse wari umuyobozi wungirije waryo.
Bivugwa ko Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu muri Butare.
Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.