Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda, Prudence Sebahizi, wari uhagarariye u Rwanda mu nama ya 23 y’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (Common Market for Eastern and Southern Africa, COMESA), yahuye na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste.
Ni inama yatangiye kuwa 31 Ukwakira 2024, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu n’abahagarariye ibihugu bigize uwo muryango.
Amafoto yashyizwe ku rubuga rwa X rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, agaragaza Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi, yahuye na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste.
Ntabwo hatangajwe niba abayobozi bombi baganiriye ku bijyanye n’umubano umaze iminsi urimo igitotsi.
Gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’Akarere, Gen James Kabarebe, mu kiganiro yahaye CSIS, yatangaje ko ibibazo biri hagati y’u Burundi n’u Rwanda biri gukemurwa binyuze mu biganiro kandi bitanga ikizere.
Muri Mutarama 2024 u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda.
U Burundi bushinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa RED Tabara utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Gen Evariste Ndayishimye, ibintu u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari amakuru adafite ishingiro kuko RED Tabara itaba mu Rwanda.
U Burundi bwongeye kandi muri Gicurasi gushinja u Rwanda ubwo bwavugaga ko igitero cya Grenade cyabaye i Bujumbura, u Rwanda rwakigizemo uruhare.