Abantu 6 bakubiswe n’Inkuba muri Ngororero.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, Nibwo ku isaha ya Saa Mbili, abantu 6 bo mu Karere ka Ngororero bapfuye bakubiswe n’inkuba ubwo hagwaga imvura nyinshi.

Ni amakuru yahamijwe n’ubuyobozi bw’Aka karere ka Ngororero aho buvuga ko inkuba zishe abantu bagera kuri batandatu baturuka mu mirenge itandukanye y’aka Karere.

Abapfuye baturukaga mu mirenge ya Mu Murenge wa Muhanda hapfuye abatatu Babiri, mu Murenge wa Sovu hapfuye umwe, mu Murenge wa Kabaya n’aho hapfuye undi umwe ni mu gihe mu Murenge wa Nyange hapfuye undi umwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko iyi mvura yaguye mu masaha y’igicamunsi igakomeza no ku mugoroba ku buryo abapfuye bamenyekanye mu ijoro.

Uyu muyobozi akaba asaba abaturage bo muri aka karere kuba maso kuko hari kugwa imvura itunguranye.

Yagize ati: “Turasaba abaturage kwirinda inkuba nk’ibindi biza kuko twatunguwe n’imvura idasanzwe. Twafashe ingamba zo kwakira amakuru yose ahari, ibibazo babitubwire, kuko twiteguye nk’ubuyobozi kubafasha”.