Abanyeshuri bo ku Nkombo batangira ibizamini
Abanyeshuri barenga ibihumbi Maganabiri
(202,999), nibo bari gukora ibizamini bisoza amashuri abanza ya Primaire mu gihugu cyose.
Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB gitangaza ko abanyeshuri bagiye ku mara iminsi 3 bari gukora ibizamini bisoza umwaka wa Gatandatu w’Amashuri abanza.
Abanyeshuri bakazakora amasomo 5 ariyo: Imibare(Mathematics), Icyongereza(English), Iyobikamana(Social & Religious Studies), Ikinyarwanda na Science & Elementary Technology ( SET).
Atangiza ibizamini Umuyobozi Mukuru wa REB, Bwana Mbanelson mu murenge wa Nkombo ku ishuri rya GS Bugumira mu karere ka Rusizi, yasabye abana bari gukora ibizamini ko bagomba gushyiramo umwete kandi kuko Igihugu kibitezeho byinshi.
Umuyobozi Mukuru wa REB Mbanelson yifurije amahirwe masa aba bana bari gukora ibizamini ndetse akaba yanaganiriye n’abashinzwe uburezi mu ngeri zitandukanye kuri gahunda zo mu burezi, zirimo izijyanye na gahunda nzamurabushobozi, ikoranabuhanga, n’imibereho myiza y’abana.
Bamwe mu banyeshuri bari gukora ibizamini bo mu Karere ka Nyarugenge baganiriye na zakwetu.Com bayitangarije ko bashimira ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi kuko ikizamini bari gukora ko ibyinshi babyize kandi bizeyeko bazagitsinda 100%.
Bati: Turashimira Ministere y’uburezi kuba ubu twese twigira mubitabo bimwe twese yaba abo muri Leta ndetse na Prive, ndetse n’ibizamini bikaba bitegurwa bikuwe muribyo bitabo.
Ikindi turashimira ibigo twigaho kuko iyo tugeze igihe cyo kwitegura gukora ibizamini baradufasha mu gusubiramo amasomo tuzakoramo ibizamini.Abarezi bacu badufasha gusubiramo amasomo yose tuzakoraho kuburyo tujya gukora ibizamini twumva ko byoroshye, ikindi ni uko baduhumuriza tukajya gukora ibizamini ntabwoba dufite.