Abayoboke b’Ishyaka DALFA batangiye kuburunishwa mu muhezo

Abayoboke b’Ishyaka DALF Umurinzi batangiye kuburana 

Nyuma y’imyaka irenga itatu bafunzwe abayoboke b’ishyaka DALFA Umurinzi kuri uyu wa Kane tariki ya 18/10/2024, urukiko rukuru rw’u Rwanda rwatangiye kubaburanisha ni urubanza ruri kubera mu muhezo.

Ni urubanza ruregwamo n’umunyakuru Theoneste Nsengimana umuyobozi w’igitangazamakuru Umubavu. Ubushinjacyaha bubarega ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo.

Akinjira mu cyumba cy’iburanisha, umucamanza mu rukiko rukuru yahise atangaza ko urubanza rugomba kuburanishirizwa mu muhezo. Yavuze ko hagomba kubanza iburanisha ry’ibanze kandi ko rireba bene urubanza gusa.

Ni urubanza rwiswe urwa “Sylvain Sibomana na bagenzi be”.

Ni urubanza rwari rwitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abayoboke b’ishyaka DALFA Umulinzi ry’umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza ritaremerwa mu mategeko y’u Rwanda, abavandimwe b’abaregwa, inzego bwite za leta, iz’umutekano zirimo izambaye impuzankano y’akazi n’izambaye gisivili ndetse n’itangazamakuru.

Uyu muhezo wamaze byibura nk’amasaha ane. Iburanisha rirangiye, umunyamategeko Gatera Gashabana yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru  zimwe mu ngingo nkuru nkuru bibanzeho. Ku isonga hari ukubanza kugaragaza inzitizi iyo ari yo yose ikabanza kuva mu nzira kugira ngo urubanza rutazadindira. Harimo nko gusuzuma niba urukiko rwaregewe rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

Ku bireba umunyamakuru Theoneste Nsengimana umwe rukumbi muri iri tsinda, Gashabana yatubwiye ko yasabye ko dosiye ye yatandukanywa n’iy’abayoboke ba DALFA Umulinzi. Nsengimana avuga ko urubanza nirutangira atazakenera umunyamategeko umwunganira.

Gashabana avuga ko abayoboke ba DALFA Umulinzi na bo basabye ko habaho gutandukanya amadosiye kuko bareganwa n’uwitwa Josiane Ingabire ubushinjacyaha buvuga ko yatorotse ubutabera.

Ubushinjacyaha burega itsinda ryose ibyaha bine birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Ku bayoboke ba DALFA Umulinzi, ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha bishingira ku mahugurwa bakoze yatangiye gutegurwa mu kwezi kwa Munani mu 2021.

Burega Sibomana ko yateguye bagenzi be abasaba kwitabira ayo mahugurwa mu rurimi rw’Icyongereza biciye ku ikoranabuhanga. Buvuga ko ayo mahugurwa yari afite insanganyamatsiko yo “kurwanya ubutegetsi bw’igitugu hadakoreshejwe imbaraga.”