Mu gihe habura iminsi ibiri ngo itora rya Perezida wa Repubulika ribe n’Aba Depite Kandida Perezida Dr.Frank yiyamamarije mu turere twa Burera na Musanze, aho yabanjirije mu Karere ka Burera akaba yijeje abaturage baka karere ko ni bamutora azakagira akarere Nyaburanga kakazajya kabinjiriza nabo akabona amadevisize.
Ubwo yagezeza imigabo n’Imigambi ye ku baturage ba Burera yababwiye ko ababazwa no kuba abazungu baba basuye u Rwanda bagarukira mu karere ka Musanze batageze mu Karere kabo kandi nabo bafite ibintu nyaburanga abo bazungu bakabaye baza gusura bakabasigira kuri ayo madevise.
Yagize ati”: Mwari muzi ko uriya mugabo uduhagararariye muri iyi ntara yanyu Gerome ko ari umwuzukuru wa RUKARA RWABISHINGWE.
Ati:NDACYAYISENGA Gerome uriya mureba ni umwuzukuru wa Rukara, murumva ko namwe mubitse amateka akomeye abantu bakabaye baza kwiga no gusura, kuko ari umuntu wanditse amateka akomeye muri iki gihugu.
Ati: Rero baturage ba Burera muramutse mutugiriye icyizere kuri ya Taliki 15/07/2024, mu kadutora muzaba mwitoreye iterambere rirambye.
Ishyaka ryacu ntiribeshya ibyo tuvuze biba ukuri, n’ikimemyinyimenyi ibyo twari twarabasezeranyije twabigezeho ku kigero kirenga 70%.
Ati uyu munsi rero twaje hano kubasaba amajwi ko mwazadutora ariko nanone ntimwantora njyenyine ngo nzabishobore murasabwa kuzatora aba Depite baberetse ba Green Party kugirango bazadufasha gushyiraho amategeko azabafasha gusubiza ibibazo mufite.
Kuri uyu munsi Green Party ikaba yiyamamarije mu turere twa Burera na Musanze, akazasoreza mu turere twa Ngoma na Nyarugenge taliki 13/07/2024.
Amwe mu mafoto yaranze igikorwa cyo kwa mamaza Kandida Perezida Frank Habineza.
Dr.Frank ageza kubanya Burera imigabo n’imigambi ye
Hon Jean Claude NTEZIMANA
Vice Mayor. Wa Burera Jean Baptiste
Abaturage bari bitwaje amadarapo ya Green Party nk’Ikimenyetso ko bayishiniye