Burundi: Kidum ntiyorohewe nyuma y’uko abaririmbyi be baserukanye imyambaro iriho ’Visit Rwanda.
Umuhanzi Nimbona Jean Pierre wamamaye nka Kidum, akomeje guterwa amabuye n’abakunzi b’umuziki i Burundi, bamushinja guserukana mu gitaramo abaririmbyi bambaye imyenda yanditseho ’Visit Rwanda’.
Ku wa 2 Ugushyingo 2024 nibwo Kidum yakoreye i Bujumbura igitaramo cyo kwizihiza imyaka ye 50 y’amavuko, cyitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi mu nzego bwite za Leta nka Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu.
Muri iki gitaramo, Kidum yari yajyanye i Bujumbura abaririmbyi asanzwe akorana nabo muri Kenya.
Umuhanzi Kidum yavuze ko ubwo yiteguraga kujya ku rubyiniro, abaririmbyi be bamubwiye ko baserukana imyenda yanditseho amazina yabo, ariko we ntiyite ku byo kuba hariho Visit Rwanda.
Ati “Njye ntakubeshye ntabwo nigeze menya ko bagiye bambaye Visit Rwanda, bambwiye ko bambaye imyenda yanditseho amazina yabo sinigeze nita ku bindi rwose.”
Kidum yavuze ko yaje gutungurwa n’uko nyuma y’igihe arangije igitaramo, yatangiye kubona ubutumwa bumugaya kuba abaririmbyi be baraserutse bambaye imyenda yanditseho ’Visit Rwanda’ we agahamya ko atari abizi.
Ati “Nta baruwa cyangwa ikindi kintu ndabona kindega gusa abantu ba hafi y’ubutegetsi bakomeje kumbwira ko nakoze amakosa, abantu bakomeje kunyandikira ubutumwa kuri telefone yanjye rwose ariko ndashaka kubibutsa ko bandenganya.”
Kidum yavuze ko mu by’ukuri nubwo atari yamenye ko ababyinnyi be baserutse bambaye imyenda iriho ’Visit Rwanda’, atumva impamvu byaba ikibazo cyane ko u Rwanda n’u Burundi ari ibihugu by’abavandimwe.
Ati “Yaba Visit Rwanda cyangwa Visit Burundi numva ko icyo umuntu wese yakwambara nta kibazo cyabamo kuko ni ibihugu bituranyi kandi rwose by’abavandimwe.”
Ibi bazo bizamutse mu gihe Kidum ari kwitegura ibitaramo agiye gukorera muri Canada ku wa 31 Ukuboza 2024.
Abibasira Kidum babiterwa ahanini n’umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Burundi n’u Rwanda. Uru runturuntu ni narwo rwatumye ikipe ya Dynamo BBC yanga kwambara imyambaro iriho ikirango cya ‘Visit Rwanda’ birangira ikuwe mu marushanwa ya BAL.