Burundi: Minisiteri y’ubuzima yahagaritse ibigo nderabuzima byigenga naza Farumasi

Mu Burundi Minisiteri y’ubuzima yahagaritse ibigo nderabuzima bishya byigenga, kuva ku wa gatatu w’icyumweru gishize.

Mu kiganiro Minisitiri w’ubuzima yagiranye n’abanyamakuru yatangaje ko nta farumasi nshya, nta n’ibigo byigenga bivura amaso (Optique), nta Laboratoire zisesengura iby’ubuvuzi ndetse nta n’amashuri y’igisha iby’ubuvuzi azongera kwmererwa gufungura.

Minisitiri Lyduine Baradahana avuga ko inyubako nyinshi zitujuje ibisabwa kandi ko harimo n’imikorere idahwitse no kutubahiriza mabwiriza.

Yagize ati: “Byagaragaye ko hashyizweho inzego zita ku buzima ariko abenshi muri bo bakora mu  buriganya, no ku tubahiriza ubuziranenge busabwa”. Yongeyeho ati: “Minisiteri yashyizeho urutonde rw’ibisabwa kuvura no kugurisha imiti muru za farumasi ariko inyinshi basanze zifite inyandiko mpimbano.

Yakomeje agira ati “Bakora ibishoboka byose kugira ngo bahunge amabwiriza, bakanatanga imiti itanoze(Itujuje ubuziranenge), niyo mpamvu bahagaritswe. Abafite za Farumasi mu Burundi bavuga ko bashyigikiye iki cyemezo ngo kuko kuva kera  

Bwana Serges Harindogo Perezida w’itegeko y’abafite za Farumasi, yavuze ko ubuzima bw’abaturage bubangamiwe n’abantu bagurisha imiti badafite uburenganzira, akaba asaba  ko iki cyemezo cyakurikizwa kuko aribyo bizatuma ubuvuzi bumera neza birinda abakora amanyanga naza amgendu mu miti.