Ishyamba ry’ikibira ryatowemo imirambo 4 harimo n’umusirikare.
Mu ntara ya Cibitoke Abantu bane biciwe mu Kibira harimo umusirikare abandi 2 baburirwa irengero
Imirambo y’Abasivili batatu n’umusirikare umwe w’u Burundi(FDN) yabonywe n’abashinzwe kurinda ishyamba ry’Ikibira, ariko abandi babiri baburirwa irengero.
N’ishyamba riherereye ku musozi wa Nderama, zone ya Ndora komini Bukinanyana, Intara ya Cibitoke, mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Burundi.
Kugeza kuri ubu biracyari amayobera yo kumenya ababishe n’aho abo bandi 2 barengeye.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace bavuga ko urupfu rwabo rwaba rwaratewe no kutumvikana ku kibazo cy’inka zari zinjiye mu Burundi zivuye mu Rwanda zije ku gurishwa.
Mugihe abandi bo bavuga ko baba baraguye mu gico cy’abantu bavuga ikinyarwanda bitwaje intwaro nyinshi banafite icyicaro muri iri shyamba ry’Ikibira bicyekwa kwari inyeshyamba za FLN bakabica kugirango babatware izo inka.
Abishwe bose bavuka muri komini Bukinanyana.
Ubuyobozi bwaho bwemeje aya makuru ko abo bantu bane harimo n’umusirikare wa Leta ( FDN) ko bishwe ariko ko ababishe bataramenyekana kandi ko Police igikora iperereza ngo bamenyekane.
Amakuru aturuka muri Polisi yo avuga ko umwe mubishwe ko ari nawe wari wazanye izo nka kandi ko zari umunani akazizana rwihishwa azikuye mu Rwanda kugira ngo azazigurishe mu isoko ryo muri Komine Ndora, bakaba banemeza ko abo bantu 4 bishwe ariko ko baba barishwe n’agatsiko k’amabandi.
N’ubwo imipaka yose ihuza u Burundi n’u Rwanda yafunzwe na Leta y’u Burundi hagenda hagaragara ingendo z’abaturage hagati y’ibi bihugu byombi nk’uko bitangazwa n’igisirikare cy’u Burundi ko binjira rwihishwa kandi baciye mu nzira zitemewe.
Imiryango y’ababuze ababo irasaba Leta ibisobanuro kuri ubwo bwicanyi ndetse ko nabishe abo abantu babo ko bashyikirizwa ubutabera.
Umuyobozi wa Komine Bukinanyana Bwana Christian Nkuriki yabwiye abaturage ko iperereza ryatangiye kugirango hamenyekane uko ubwo bwicanyi bwakozwe ndetse nababugizemo uruhare bafatwe.
Gusa uyu mutegetsi yasabye abaturage ko bareka gukora no kwishora mu bucuruzi bw’inka butemewe mu gihe imipaka y’ubutaka ifunzwe hagati y’u Burundi n’u Rwanda.
Umuyobozi wa Gisirikare ushunzwe ibikorwa bya gisirikare mu Kibira, yemeje urupfu rw’uyu musirikare wabo ariko avuga ko uwo musirikare yaramaze iminsi yarabuze mu kazi abarwa nk’uwatorotse igisirikare (Deserter)
Kuva uyu mwaka watangira, muri iri shyamba ry’Ikibira hamaze gutoragurwa imirambo igera kuri 25, harimo 8 y’abacuruzi b’inka.