Byagenze gute ngo ikibazo cy’umuceri wabuze umuguzi gihagurutse Perezida Kagame?

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasabye abahinzi bahuye n’ikibazo cyo kutabonera ku gihe abaguzi b’imyaka yabo, kudacika intege ahubwo bakitegura Igihembwe cy’Ihinga, ndetse bakazahinga ubutaka bwose.

Hamaze igihe humvikana ikibazo cy’abahinzi bataka kuba barabuze isoko ry’imyaka bejeje, cyane cyane abejeje umuceri.

Ni ikibazo cyageze no kuri Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga indahiro yavuze kuri iki kibazo cy’umuceri wari mu Karere ka Rusizi mu Bugarama wari urimo kwangirikira ku mbuga.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko uko abayobozi bakangurira abaturage guhinga, bagomba no kubafasha kubona umuti w’ikibazo cy’umusaruro mwinshi bejeje mu gihe wabuze isoko.

Byagenze gute ngo ubure  isoko?

Mu kiganiro na Televiziyo  Rwanda, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Musafiri Ildephonse, yavuze ko iki kibazo cyatewe no kuba bamwe mu bagura umuceri  barahisemo kugura uva hanze kuko wo wari ku giciro kiri hasi.

Ati “ Ubundi iyo umuceri iyo usaruwe uba ugomba kujya ku ruganda ugatonorwa,ukagurishwa abantu bakawurya, icyabayeho rero ni uko twaje kubona ko muri iyi minsi toni zasaruwe zose hari izitarabashije kugurishwa, cyane cyane ko abatonora umuceri,abawugurisha bahisemo kugura uturuka hanze bavuga ko waba uhendutse, inyungu bashakaga bumvaga idahagije nu bwo irimo, batinda kugura cyangwa bagura gacye, tubona toni zigera ku bihumbi 26zidafite abaguzi, muri izo toni harimo izigera ku bihumbi bitanu zidafite naho zibikwa, ziri ku mbuga bawusaruriraho.”

Minisitiri Musafiri Ildephonse yatangaje ko umuceri waguzwe uzahabwa ibigo by’amashuri, ku giciro gito ugereranyije n’icyo baguraho kuko ubu ku bufatanye na East Africa Exchange, EAX,  hashyizweho uburyo buhamye bwo kugura umuceri wose weze mu gihembwe cy’ihinga 2024B ku giciro cyashyizweho, ukazagezwa mu mashuri uri ku mafaranga 800 Frw ku kilo .

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, nawe yavuze ko Igihugu cyishatsemo ibisubizo by’umusaruro wangirika.

Ati “Buri gihugu gishaka kwihaza mu biribwa cyane cyane ibi turya by’ibinyampeke dushaka gushyiraho ikigega, Leta iza ku isoko ikunganira abahinzi ikagura umusaruro.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu y’Igihugu yasabye abaturage kudacika intege, kuko Ikibazo cyari gihari cyabonewe igisubizo.

Ati “Ntibakwiye gucika intege kuko ikibazo cyari gihari cyabonewe igisubizo. Gahunda irambye irahari kandi irafatika.”

MINAGRI iherutse gutangaza ibiciro by’umuceri udatonoye, aho intete ngufi yashyizwe ku mafaranga 500 Frw, Intete ziringaniye 505 Frw, Intete ndende 515 Frw n’aho  umuceri wa Basmati ukaba uzajya ugurwa 775 Frw.