Abaturage bo mu mujyi wa Sake uherereye ku birometero 27 mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma muri RDC, batangiye guhungira i Goma nyuma yo kubona abasirikare bari bahanganye na M23 bataye ibirindiro bagahunga.
Umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi wa M23, Bertrand Bisiimwa, yatangaje ko ingabo za FARDC zabagabyeho ibitero mu rukerera ahitwa Mushaki, ibisasu bigwa mu baturage bituma biyemeza kubarinda birukana ingabo za Congo, zari mu birindiro mu dusozi twa Nturo ya mbere na Nturo ya kabiri.
Bernard Bisiimwa yatangaje ko ingabo zitagomba kugumana ibice bibangamiye abaturage.
Yagize ati “Ntabwo ingabo zigomba gukomeza guhungabanya inzirakarengane, hifashishijwe ibi birindiro. M23 irakomeza kwirwanaho irinda abaturage n’ibyo batunze.”
Imirwano yakomereje mu nkengero z’umujyi wa Sake, ndetse abarwanyi ba M23 bafashe ibirindiro bikomeye by’ingabo za FARDC byari ahitwa kwa Madimba, hejuru y’umujyi wa Sake.
Saa kumi n’ebyiri n’iminota 20, igisasu cyaguye mu mujyi wa Goma ahitwa Mugunga, icyakora ntacyo cyangije.
Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa, Patrick Muyaya, ku mugoroba tariki 6 Gashyantare 2024, ari kumwe n’umuvugizi w’ingabo za FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge, batangaje ko umujyi wa Goma utazafatwa na M23 kubera ingamba zafashwe na Leta ya Kinshasa.
Yagize ati “Umujyi wa Goma ntuzafatwa, ahubwo ikigiye gukorwa ni ukwisubiza uduce twafashwe na M23.”
Bamwe mu baturage bahunga babwiye Kigali Today ko uduce twa Malehe, Bukarara na Rugeyo twamaze gufatwa na M23, bituma bahungira mu mujyi wa Goma.
Minisitiri Muyaya avuga ingabo za FARDC zikomeje gukumira abarwayi ba M23 bari bafunze umuhanda uhuza Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ndetse zikaba zisubije agace ka Kirotshe kegeranye na Shasha yafashe na M23.
Inkuru dukesha kigslitoday ikomeza ivuga ko Minisitiri w’ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Jean Pierre Bemba tariki ya 5 Gashyantare 2024 yatangaje ko inama nkuru y’umutekano yayobowe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi yamaze gushyiraho ingamba zituma umujyi wa Goma udafatwa ndetse ingabo za FARDC zikaba zigomba kwisubiza uduce twafashwe na M23.