Ese amaherezo ya Ingabire Victoire na musaza we bakomeje gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi ni ayahe?

Ingabire Victoire wahawe imbabazi na Prezident Paul Kagame ku byaha yaregwaga byo gupfobya Genocide yakorewe abatutsi nubu ntarava ku izima.

Ibi bikorwa bye abifatanya n’uwitwa Charles Onana twavuga ko ari nka mu saza we ku mubiri n’ibitekerezo kuko bose bahuje ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango banga abatutsi aho umwe aratera undi akikiriza bariza bakabyinira rimwe.

Ibi ntagitangaza kirimo kuri Victoire Ingabire kuko na nyina umubyara amateka ye agaragaza ko aho yakoze hose yagaragaza urwango afitiye abatutsi aza  ku rugaragaza mugihe cya Jenoside yakorewe abatutsi aho mu cyahoze ari Komine Butamwa ubu ni mu murenge wa Mageragere ubwo yakoreraga kuri Centre de Sante yaho yahiciye ababyeyi bari baje ku habyara yewe n’izo mpinja babyaye ntambabazi yazigiriye.

Mukinyarwanda bati Umukobwa ni nyina, bishatse kuvuga ko imico y’umukobwa aba afite akenshi ayikomora kuri nyina.

Ntabwo rero DUSABE Therese yaba yarabaye interahamwekazi wamaze abatutsi ngo umukobwe abe ariwe uba muzima cyangwa ngo abakunde.

Ingabire Victoire na Nyina Therese wabaye intarahamwekazi i Mageragere

Prezida Kagane mu gusubiza umunyamakuru wamubajije icyo avuga ku bakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo ababa mu Rwanda harimo Madame Ingabire Victoire Umuhoza n’abandi nka Charles Onana baba hanze yarwo, mu kumusubiza yavuze ko abantu nk’abo bashatse babireka kuko ibyo barimo bitinda bikabagiraho ingaruka.

Avuga ko akenshi abavuga ibyo gupfobya Jenoside babikora bagira ngo bateshe abantu umurongo, bave mu byo bakoraga.

Prezida Kagame asanga indi mpamvu ituma abo bapfobya Jenoside ari uko bazi ko bashyigikiwe n’ibihugu bikomeye ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Avuga ko n’ubwo ibyo bihugu bikora ibyo biba ari ibihugu bisanzwe bifite ubushobozi, u Rwanda narwo rufite ubushobozi bwo kurinda ko ibyo bintu byagira ingaruka ku Banyarwanda.

Paul Kagame avuga ko kuba Ingabire yarahawe imbabazi nyuma yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko muri iki gihe akaba akomeje kuyipfobya ari gukora ibintu bidakwiye.

Ingabire Victoire Umuhoza ukomeje gupfobya Genocide yakorewe abatutsi94 

Ati: “ Aho asohokeye muri gereza niyo neza yitura Abanyarwanda. Buriya ameherezo ye ntabwo azaba meza. Uramwihorera akarwana n’ikimurimo kibi kikaba ari cyo kimugiraho ingaruka”.

Kagame avuga ko abahora bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu mahanga barimo na Onana nta Munyarwanda bakwiye kubuza gusinzira.

Charles Onana wasabutswe n’ingengabitekerezo ya Jenocide n’urwango.

Yagize ati: “ Abo babatwaye iki? Muzabareke bapfe urwo bapfuye”. Avuga ko no kuba bakora ibyo bakora harimo n’ubufasha bahabwa n’ibindi bihugu birimo na DRC ariko akemeza ko iby’uko bizagira ingaruka zitaziguye ku Banyarwanda byo bitazashoboka.

Yasabye Abanyarwanda kujya bakoresha uburyo bafite bakanyomoza abaharabika igihugu cyabo, ariko nanone aburira abashaka kuzaruhungabanya ko nibarenga  umurongo bitazabahira.