Gatsibo: Ikibazo cy’Amazi make kigiye gukemuka burundu

Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere twa mbere mu Rwanda tutagira amazi ahagije ku bagatuye,  kuri uyu wa Mbere hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka uruganda rutunganya amazi azahabwa abaturage mu rwego rwo gukemura burundu iki kibazo.

Akarere ka Gatsibo, kagizwe n’imirenge 14, utugari 69, n’imidugudu 602, kakaba gatuwe n’abaturage 551,164, gaherereye iburasirazuba bw’iyi Ntara kakaba gafite ubuso bungana na kilometero 1585,3. gahana imbibi n’uturere twa Nyagatare, Kayonza, Rwamagana na Gicumbi. Igice kinini cy’aka Karere ni umurambi, Kugeza kuri ubu abaturage ndeste n’abahagenda bagorwa no kubona amazi ahagije abafasha gukora ibikorwa byabo bya buri munsi.

Ni muri urwego mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye byatumye Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batangiye kubaka uruganda rutunganya kandi rugakwirakwiza amazi muri aka Karere no mu bice bigaturiye. Amazi y’ikiyaga cya Muhazi niyo azajya ayungururwa maze ahabwe abaturage, biteganyijwe ko uru ruganda ni rwuzura ruzajya rutanga amazi ku baturage barenga miliyoni imwe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi nibwo hatangiye kubakwa urwo ruganda, icyiciro cyarwo cya mbere nicyuzura ruzajya rutanga amazi angana na metero kibe 12,000 ku munsi ku baturage basaga ibihumbi 500, uru ruganda ruri kubakwa mu Murenge wa Murambi, ndetse n’abatuye mu Karere ka Kayonza nako kazwiho kutagira amazi ahagije bakazajya bayabonaho.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura mu bice by’icyaro muri WASAC, Mugwaneza Vincent de Paul yatangaje ko hirya no hino mu Rwanda hari izindi mishinga zigamije guha abaturage amazi meza kandi ahagije.

Ibikorwa byo kubaka uru ruganda rw’amazi rwa Muhazi bizatwara asaga Miliyari Frw 20, biteganyijweko ruzuzura mu mpera z’uyu mwaka ibikorwa byo kubaka uru ruganda kandi byanatanze akazi ku baturage 600 biganjemo urubyiruko rwo muri aka karere ka Gatsibo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura, WASAC, kivuga ko Abanyarwanda bangana na 82.3% mu gihugu ari bo bagerwaho n’amazi mu gihugu cyose kandi ngo imishinga iri hirya no hino mu Rwanda izatuma andi mazi angana na 10% agera ku baturage basigaye.