Gen Mubarahk Muganga yashimye Aba-Ofisiye basoje amasomo i Nyakinama

Gen Mubarahk Muganga yashimye Aba-Ofisiye basoje amasomo i Nyakinama.

bagezeho abasaba kugira uruhare rufatika mu guteza imbere igihugu.

Yagize ati “Turabashimira umuhate n’ubwitange mwagaragaje muri iyi minsi. Iyo uvuye muri iyi ‘College’, uba ufite ubumenyi bugomba gutuma ugira uruhare runini mu guhuza ibitekerezo by’aho Isi ya none igana no kugira uruhare mu iterambere rw’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, yakomeje gushimangira akamaro ko guhugura mu gutegura abantu, kurengera inyungu z’igihugu no gukemura ibibazo by’ingabo.”

Bamwe mu barangije ayo masomo bahamije ko ubumenyi bahawe buzabafasha mu kunoza inshingano bazahabwa ndetse ko na bagenzi babo batayahawe bazabungukiraho byinshi kuko biteguye kubasangiza kuri ubwo bumenyi.

Mu muhango wo gusoza aya masomo, hatanzwe ibihembo ku bitwaye neza mu bice bitandukanye by’amasomo yitabiriwe n’abafite ipeti rya Captain na Major mu bayitabiriye bagize icyiciro cya 23.

Umunyeshuri muri rusange witwaye neza ni Capt Michael Nsengiyumva, naho Maj Vedaste Masabo yahawe igihembo cy’ubushakashatsi bwiza.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abajenerali, abasirikare bakuru bo mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi n’Abacungagereza ndetse na bamwe bo mu miryango y’abanyeshuri barangije amasomo yabo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abasoje aya masomo kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu

Abitabiriye icyiciro cya 23 cy’amasomo ya gisirikare, ni abafite ipeti kuva kuri Captain kugera kuri Major.

Abahize abandi bashimiwe.

Abofisiye 76 bo mu Ngabo z’u Rwanda nibo bahawe aya masomo