Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu Karere ka Huye hamaze kuboneka imibiri 2,060 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gushakisha iyi mibiri byatangiye kuva 03 Ukwakira, 2023 kugeza 30 Gicurasi 2024, ikaba yarabonetse mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Ngoma.
Aha hantu bivugwa ko ari mu rugabano rwa Ngoma na Matyazo, hari harashyizwe bariyeri abicanyi batangiriragaho Abatutsi bahunganga bava , Nyaruguru bahungira i Butare kuko Jenoside yari yatinze gutangira.
Mu gihe Abanyarwanda biteguraga Kwibuka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagiye hatahurwa imibiri y’abishwe mu bice bitandukanye by’igihugu rimwe na rimwe amakuru atatanzwe ku bushake.
Kuva tariki 3 Werurwe 2023 mu murima w’uwitwa Dusabemariya Seraphine aho yari yarubatse inzu abamo ndetse n’igikoni hamwe n’umurima wa Uwimana Mediatrice wahingwagamo imyaka hamaze kuboneka imibiri 2,060 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’uko iyi mibiri ibonetse abantu barindwi batawe muri yombi. Aba ni Dusabemariya Seraphine, Uwabega Marie Josée, Musasangohe Mariani bava inda imwe, ndetse na se ubabyara witwa Hishamunda Jean Baptiste w’imyaka 86.
Harimo kandi umwana wa Dusabemariya witwa Tuyishime Consolation na Habimana Petero w’imyaka 89 na Uwimana Mediatrice baturanye na Dusabemariya Seraphine.
Bose bakurikiranyweho icyaha cyo guhisha amakuru yaho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994 yagiye ijugunywa n’abakoraga Jenoside. Urukiko rw’ibanze rwa Ngoma rwari rwemeje ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 tariki ya 26/11/2023, rishimangirwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye tariki ya 24/01/2024.
RIB irasaba abantu gutanga amakuru y’aho imibiri yahishwe
RIB isaba abantu bazi aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yahishwe ko bagira umutima wa kimuntu bagatanga amakuru iyo mibiri igashyingurwa mu cyubahiro.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati “Gutanga amakuru nta nkurikizi bigira, kuyahisha ni byo bigira inkurikizi irimo igifungo. Abantu bafite amakuru nibatere intambwe bayatange.”
Dr. Murangira kandi yasabye abarangwaho ibikorwa ibyo ari byo byose byo guhohotera abarokotse Jenoside, byaba bikozwe mu magambo cyangwa mu bundi buryo kubireka.
Ati: “Ubumwe bw’Abanyarwanda ni imwe mu nkingi iki gihugu cyacu cyubakiyeho. Ntabwo RIB izihanganira umuntu wese uzasenya ubumwe bw’Abanyarwanda biciye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri n’imvugo zikurura inzangano n’ikindi kintu cyose gisenya ubwo bumwe.”
Inkuru dukesha Igihe.Com ikomeza ivuga ko Ingingo ya 8 mu itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo iteganya ko uhamijwe icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.