Police y’u Rwanda yatangaje ko mu bikorwa byayo byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe mu gihugu n’ibindi byaha ko mu Karere ka Kamonyi yafashe abagabo 8 bakurikiranyweho gucukura amabuye y’agaciro batabifitiye ruhushya no guhungabanya umutekano w’abaturage.
Abafashwe bose uko ari umunani bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Ugushyingo, mu mirenge ya Rukoma, Ngamba na Kayenzi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko abafashwe badakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe gusa ko ahubwo bacyekwaho no gukora ibindi byaha biteza umutekano mucye mu baturage.
Yagize ati: “Abafashwe bakoraga bucukuzi butemewe mu mirima y’abaturage n’ibirombe byahagaritswe, bigize ibihazi, aho akenshi usanga banitwaza n’imbwa, uje kubabuza ntibatinye no ku muhohotera rimwe na rimwe bitwikiriye ijoro bagatega n’abaturage bakabambura.”
SP Habiyambere yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko muri abo bafashwe harimo umusore w’imyaka 24 ukurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa umuturage akoresheje umuhoro na mugenzi we w’imyaka 31 uvugwaho kuba ariwe uyobora abandi, abashora muri ubwo bucukuzi butemewe.
Abafashwe kandi bafatanywe bimwe mu bikoresho bakoreshaga muri ubwo bucukuzi birimo: ibitiyo, amasuka n’umunzani.
Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo zitandukanye, kugira ngo iperereza rikomeze ku byaha bakurikiranyweho.
SP Habiyaremye yongeye kwibutsa abishora muri biriya bikorwa by’ubucukuzi butemewe n’ubugizi bwa nabi ko bahagurukiwe ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego.
Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru kuri aba bantu kugirango bafatwe ndetse anabasaba gukomeza ubwo bufatanye, kandi ko ntawe ukwiye kubibona ngo abiceceke kubera ko ingaruka zabyo ari nyinshi zirimo no guteza umutekano mucye no kuvutsa abantu ubuzima.