Kirehe: Inkuba yishe umuntu umwe n’amatungo 24

Ku manywa yo kuri iki cyumweru, mu Murenge wa Nyarubuye inkuba yakubise yica umugore witwa Murekatete Solange wari murugo iwe, n’inka 8 n’intama 16 zari mu rwuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yabwiye RBA ko byabaye ku mwanywa yo kuri iki cyumweru tariki 10 Ukwakira ati: “Ni byo uyu munsi nko mu ma saa sita haguye imvura nyinshi irimo inkuba, mu Murenge wa Nyarubuye, Akagari ka Nyarutunga, Umudugudu wa Remera yica umudamu wari ufite imyaka 24 n’inka 8 n’intama 16.”

Yazuye ko uwo mubyeyi inkuba yamukubise ari mu rugo iwe ari mu mirimo mu mbuga, naho amatungo akaba yari mu rwuri.

Meya Rangira yavuze ko abaturage bagirwa inama yo kwirinda, ati: “Cyane cyane iyo imvura ikubye ni ngombwa ko abantu bajya kugama kandi bakugama mu nzu, ikindi ni ku matungo ubundi dukangurira abantu kororera mu biraro ariko nk’uwo inka zari mu rwuri. Ikindi ni ugusaba abaturage, twanakoranye nabo inama ni n’ubukanguramabaga dukomeza gukora bwo gushyira amatungo mu bwishingizi.”

Izo nka 8 n’intama 16 zapfuye zikubiswe n’inkuba zari mu rwuri rw’umuntu umwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko uwo muryango wagize ibyago burakomeza kuwuba hafi mu kuwuhumuriza ariko harateganywa no gushaka uburyo washumbushwa.