KUKI EXPO 24, Y’UYU MWAKA ITITABIRIWE

Kubara kuzamura ibiciro n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) aho igiciro cyo kwinjira muri Expo2024, cyikubye kabiri, abitabiriye kumurika ibikorwa byabo bakaba bavuga ko byabagizeho ingaruka kubera ko byatumye ubwitabire buba bucye cyane bityo bakaba bafite ubwoba ko bazahomba.

Ubwo umunyamakuru wa Zakwetu.Com yageraga muri Expo I Gikondo yabashije ku ganira na bamwe mu bayitabiriye mu baje kumurika ibyo bakora bamugaragarije Impungenge bafite z’uko bashobora bagiye guhomba ngo k’uko babuze abaguzi babagurira kuko ubwitabiri buri hasi cyane.

Ati:” Icyambere cyo PSF yaduhenze ku bibanza dukoreramo, ndetse n’abatugana ku mafranga bishyuraga baje izamura  ibiciro kuburyo bukabije, ibaze ko igiciro benshi bari basanzwe binjiriraho bagikubye kabiri, n’ikibazo gikomeye cyane byakanze abakiriya bacu twababuze haraza imbarwa ngirango nawe uri kubyibonera, PSF utagize icyo bakora ngo basubizeho amafaranga asanzwe turaza kugwa mu bihombo”.

Umuvugizi wa PSF bwana Rubegasa Walter Hunde, atangaza ko nabo iki kibazo ko bakizi kandi ko bakigejejweho n’abaje kumurika ibikorwa byabo, ariko k’ubwitabire bucye bagaragaza buterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye. Ati:’”Kuba ubwitabire buri hasi nibyo ariko nibwo na Expo igitangira natwe turimo gukurikirana Imibare umunsi ku wundi ntabwo turamenya impamvu abantu bitabira gusura bakira bacye, mu gihe abamurika ubwitabiri ari 100%”.

Agaruka ku biciro byo kwinjira yagize ati:” Hashize imyaka 27 Expo itangiye igiciro cyo kwinjira yari amafaranga 500 Rwf, ubu twashyize ku mafaranga 1000 Rwf, kugirango duhuze n’ibiciro biriho ubu, amazi bakoresha n’umuriro byariyongereye ngirango n’ibindi byose byarazamutse (ibiciro) natwe rero twahuje aya mafaranga nibyo dusabwa gukorera abatugana rwose bumve ko Aya mafaranga atariyo kibazo”.

Nubwo PSF bavuga ko amafaranga yo kwinjira ko nta kibazo umwe mubaganiriye n’umunyamakuru wacu baje gusura Expo bamugaragarije ko babangamiwe n’igiciro cyazamuwe.

Ati:’”Iyo tuje ari umuryango dusabwa menshi kandi n’ibyo tuje kureba hano usanga ibiciro biri hejuru washyiraho itike y’urugendo no kwishyurira ibyo waguze usanga ugenzwe cyane noneho niyo uzanye ikinyabiziga hano baguca n’andi mafaranga, kuza hano muri Expo bisaba ku bitekerezaho kabiri ”.

Parikingi ubwayo n’amafaranga yo kwinjira n’ihurizo rikomeye kubitabira Expo, niyo mpamvu dusaba ababishinzwe kubyigaha ataribyo iyi Expo izitabirwa n’imbarwa abaje ku murika ibicuruzwa byabo bazahomba cyane.

Ati nawe irebere aya masaha y’umugoroba abantu barimo, ubusanzwe izi saha wabaga ufite ubwoba ko n’umwana muri kumwe kuza kumubura ariko ubu uramurekura akijyana aho ashaka kuko ufita umubona, ikindi muzi akavuyo kabaga kwa Nyirangarama nawe irebere abakozi be barahagaze bashobewe.

Abagana Expo baragabanutse cyane, ubwitabire buri hasi.

Imbuga zaho bamurikira ibikorwa usanga ku masaha y’umugoba nta n’inyoni itamba.

Ahazwi nko Kwa Sina Gerard akavuyo kahabaga ntagahiri abakozi bumiwe.

Iho binjira wagirango Expo ntiratangira

Abamurika ibikorwa bavuga ko babuze ababagana.

Abamurika bari mu gihirahiro.

PSF nayo yemeye ko uyu mwaka abagana Expo bagabanutse cyane nubwo bahakana ko kuzamura igiciro ku binjira ariyo ntandaro