Menya aba Polisi bakuru basezerewe inshingano bari bafite muri Police

Polisi y’u Rwanda ni rumwe mu nzego zishinzwe umutekano ruzwiho gukora kinyamwuga Kandi ikanoza ibyo ikora umunsi ku munsi.

Gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ba Police bakuru bikorwa na Perezida wa Repubulika gusa.

Abapolisi 154 nibo bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo ba Komiseri bakuru 7, Abofisiye Bakuru 15,ba ofisiye bato 22, Abapolisi bato 96. Hanasezererwa abapolisi 13 ku mpamvu z’uburwayi n’umwe wasezerewe ku mpamvu zitandukanye.

Menya aba Komiseri bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru n’inshingano bari bafite muri Polisi y’u Rwanda.

1. Rtd CP DenisBasabose: Yayoboye aba Polisi bari bagiye gutanga amahoro mu igihugu cya Mozambique bwa Mbere, yari azi neza icyo guharanira amahoro bivuze, kuko ari mu babohoje u Rwanda no guhagarika Genocide yakorewe aba Tutsi 1994, yabaye umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo n’ibigo byigenga birinda umutekano.

 

2.Rtd ACP Celestin Twahirwa: Yabaye umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,  ubu yari umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi ubushakashatsi n’Iterambere muri Polisi y’u Rwanda

3.Afande Rdt ACP Tom Murangira: Yari umuyobozi w’ishami rishinzwe ikinyabupfura muri Polisi y’u Rwanda ubundi iryo shami ryitwa (PDU) Police Discipline Unit.

4. Rdt ACP Michel Bayingana : Yari ashinzwe imyubakire muri Polisi y’u Rwanda (Ag. Commanding Officer Police Engineering Regiment).

5. Afande Rtd ACP Elias Mwesigye: Yari Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit), ni akazi yaramazemo igihe.

6. Afande Rtd ACP Mushaija Eugene, Yarashinzwe amasomo ahabwa abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro muri (UN) mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

7. Afande Rdt ACP David Rukika             Yari arakuriye ikigo gutangirwamo amasomo ahabwa abinjira muri Polisi y’u Rwanda (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, azwiho kandi kuba yari umukomando ukomeye akaba n’umukunzi wa Siporo cyane.

Aba ba Police bakaba basezewe mu cyubahiro na Minisitiri ufite Police munshingano ze Dr.Vincent BIRUTA.

Min.Vincent BIRUTA na IGP Felox Ntamuhoranyi mu muhango wo gusezerera mu Cyubahiro aba Police bashyizwe mu kiruhuko.

Abagore b’Aba Police bakuru bashyizwe mu kiruhuko nabo bari bitabiriye uwo muhango.

Urutondo rwa sohowe n’ubuyobozu bwa Police y’u Rwanda rugaragaza aba Police bashyizwe mu kiruhuko