Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yirukannye kuri uwo mwanya

 

Dr. Jeanne d’Arc wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Madame Dr.Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukanywe munshingano ze ndetse hatangazwako agomba guhita akurikiranwa n’ubutabera.

Iyi Minisiteri yayigezemo taliki 12 Kanama 2024, akaba yarayimazemo igihe cy’ukwezi kumwe n’iminsi 13.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rimenyesha abanyarwanda ko Dr.Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukanywe kuri uwo mwanya kandi akaba agomba guhita akurikiranwa n’ubutabera ku byaha acyekwaho.

Iryo tangazo riragira riti: None kuwa 25 Nyakanga Dr.Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukanywe ku mirimo yarashinzwe nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) kubera ibyo agomba kubazwa akurikirabyweho, ni itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr.Edourd NGIRENTE.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Dr.Jeaanne d’Arc Mujawamariya

Jeanne d’Arc Mujawamariya yavutse ku ya 13 Werurwe 1970 i Kigali, yabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo kuva ku ya 12 Kamena 2024, avuye kuba Minisitiri w’ibidukikije yayoboye kuva ku ya 4 Ugushyingo 2019.
Indi mirimo yakoze muri guverinoma yabaye:
1. Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
2. Minisitiri w’uburezi. Yanabaye kandi Umuyobozi wungirije wa KIST- (Ikigo cya Kigali cya Ubumenyi n’Ikoranabuhanga).
Yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya na Belarus kuva muri Werurwe 2013 kugeza Ugushyingo 2019.