Miss Muheto n’Umunyamakuru Fatakumavuta Bagejejwe mu Rukiko

Kuri uyu wa Kane Miss Divine Muheto Nshuti n’umunyamakuru Fatakumavuta bagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ngo baburabe ku ifungwa n’ifungurwa byagateganyo kubyaha bakurikiranyweho n’ubushinjacyaha.

Miss Muheto aherutse gutabwa muri yombi na Polisi kubera gutwara yasinze, ndetse anagonga n’ibikorwaremezo nk’uko itangazo uru rwego.

Muheto kandi ngo si ubwa mbere akoze ibi byaha ariko kuri ubu bikaba bigiye ku mugeza imbere y’ubutabera kuri uyu wa Kane taliki 31, Ukuboza, 2024.

Miss Muheto yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2022.

Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yatawe muri yombi Ku wa 18 Ukwakira 2024 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha aho akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibi ibyaha akekwaho birimo no gukoresha ibiyobyabwenge, gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa, ibi akaba yarabikoze mu bihe bitandukanye, yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Icyakora ubwo bari mu iperereza habayeho kugenzura niba nta biyobyabwenge akoresha, ibisubizo by’abahanga bigaragaza ko akoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi ku kigero kiri hejuru cyane.

Mu rukiko barasomerwa ibyo baregwa, bavuge niba babyemera cyangwa babihakana nyuma hakurikiraho iburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.