Ntabwo RDF yambarira amapantalo ku mukondo basige ka mukorogo ngo bifotoze

Umutekano w’u Rwanda urinzwe ku kigero cya 200%

Abanyarwanda baryamye basinzire ntacyahungabanya umutekano wabo RDF.

 

Abanyarwanda babonye amafoto y’imbunda zikomeye barishima kubera gukunda RDF yo kurinda umutekano w’Abanyarwanda.
Dr.Dash inzobere mubyagisirikare dukensha iyi nkuru ati: ” Bamwe mu babonye izi mbunda abahise banyandikira ku bwinshi bati “Dr Dash ziriya mbunda bite byazo? Ese ni iza RDF? Zitwa gute! Uzatubwire”

Gen Kazuru na Col Justus basuye Korea

Mugusubiza abamubajije yagize ati:”
Izi mbunda mubona ntabwo ari iza RDF!aha aba bagabo bari bagiye muri field visit byari 2017, bari mu bihugu bya Korea n’ubushibwa.

Abo mubona ni General Kazura wari uyoboye itsinda ryari ryagiye mu ruzinduko muri Korea arikumwe na Colonel Majyambere Justus.

Akomeza avuga ko izo mbunda zikorwa n’abashinwa ati kuzisura rero hari impamvu kuko si ubutembere bari bagiyemo.

Ati:”Ntabwo RDF yagiye kuzifotorezaho gusa mbibutse ko batambarira amapantalo ku mukondo banisige naka mukorogo ngo bafotoze! Abo mbwira muri bakuru murumva ibyo mbabwira, buri visite iba ifite icyo ivuze.

Izo mbunda ziri muruzunga ubundi zirasa za drone n’indege zicaracara mu kirere ntaruhushya. Nka kumwe Sukhoi yabanye Congo yaje mu Rwanda ikaraswa. Izi mbunda nicyo ziba zishinzwe. Zica agasuzuguro!

Niba ushaka kumenya byinshi kuri izi mbunda iriya yanditseho 1 yitwa HQ-7 FM-80 SPAAML iya 2 yitwa KS-1A mobile SAM uzabishake uzamenya byinshi.

Dr.Dash ati: “Hari uhise yibaza ngo “buriya bararebye gusa barataha? Hari iyo baguze?” Njye ntabyo nzi muzabibaze umuvugizi wa RDF Afande Rwivanga cyangwa General Kazura byarimba mukazabaza General Mubarak cyangwa President Kagame.

Uramutse wumva utababaza, ukomeze ubizere nk’uko usanzwe ubigeza umenye ko umutekano wawe urinzwe cyane udadiye kandi utuma ibihumbi by’abashinzwe umutekano bahora maso.

Ikindi nta mbwa izongera kuza kumokera Abanyarwanda iteza urusaku, zizajya zimokera iyo kure urwo rusaku ntiruzongera kwambuka imipaka.

Amakuru nkaya tuyakesha inararibonye Dr.Dash atubwira ati ni akagaruka.
Nanjye nti komeza ukurikire zakwetu.Com ikwijeje kuzajya iyabagezaho ku gihe.

Uko izo mbunda zireba mu kirere ni bako kirinzwe ntikivogerwe.