Ntabwo umwana wawe azagaruka kwiga hano DOs muri G.S Kimironko none bitumye umwana wa S6 ahera mu rugo.

Umubyeyi urerera mu rwunge rw’amashuri rwa Kimironko (G.S Kimironko) ya mbere, mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko, umujyi wa Kigali, aratabariza umwana we wirukanywe mu ishuri burundu wigaga muri Computer Science & Economy (MCE) mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye”.

Umuyobozi w’iri shuri Habanabashaka Jean Baptiste hamwe n’ushinzwe Displine mu Kigo (Prefer de Despiline) Ndizeye Charles ntibavuga rumwe ku mpamvu yatumye uyu mwana bamwirukana mu kigo, Imvuyo ya Diregiteri na DOs umwe avuguruza undi ni gihamya ko hashobora kuba hari ibindi byihishe inyuma bisaba inzego cyane cyane urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kubikoraho iperereza.

Diregiteri w’iki kigo atangaza ko uyu mwana yazize gukopera ibizami bya NESA mugihe DOs we yatubwiye ko atari byo  yazize ko ahubwo yazize gukubita umwalimu.

Amakuru agera kuri Zakwetu.Com ni uko ibizami bya NESA Diregiteri yatubwiye ko abana bakopeye byasozaga umwaka w’amashuri igihemvwe cya gatatu ibyakopewe nibyo mu mashuri abiri, ndetse ko byabaye ngombwa ko abanyeshuri bose biga mu mwaka wa kane ni uwa Gatanu babisubiramo ndetse ko na buri mwana yakuweho amanota 10 ya Displine, hanabaye n’inama y’ababyeyi babo hemezwa ko bacibwa amafaranga ibihumbi 3000 Rwf kuri buri mwana kugirango bongere bategurirwe ikindi kizamini.

Imyanzuro y’ikigo nyuma y’inama yabahuje n’ababyeyi babana bari bakoleye

Uko ikibazo cyagenze nk’uko bisobanurwa n’umwana wirukanywe Kwizera Djafar w’imyaka 19 yatubwiye ko nawe kugeza ubu atazi icyo azira.

Yagize ati:”Ubwo twari uri mu ishuri tugiye gukora Examen hari abana bari bafite telephone batwereka Ibisubizo by’ibizami cya NESA nanjye narimo mbikoporora mu ikayi hamwe n’abandi, twafashwe turi abanyeshuri bagera kuri 20(S4 na S5) twese baratwirukanye badutuma ababyeyi turabazana bafata umwanzuro wo kuduca amafranga 3000 buri wese ngo yokudutegurira ikindi kizamini, ngiye gufata Bulletin natunguwe no kubona banyirukana abandi bo barabareka bagarutse kwiga nijyewe gusa birukanye sinzi impamvu yatumye DOs anyirukana ko ntazagaruka kwiga akaba arijye toranya njyenyine mu bandi bana bose twafatiwe hamwe”.

Ejo hashize taliki 23/9/24, umubyeyi w’uyu mwana yongeye gusubira ku kigo gusaba imbabazi ko umwana we yababarirwa akemererwa kwiga ariko baramwangi.

Yagize ati:” Ejo nasubiye gusaba imbabzi ubuyobozi mbonana na diregiteri ambwirako ikibazo umwana agifitanye na DOs kwariwe wajya gusaba imbabazi mugeho nawe ati ntibyakunda umwana twaramwirukanye kubera imyitwarire ye mibi.

Uzamujyane ku gisozi cyangwa indera, undi amubwira ko ku Gisozi bashaka ko ajyayo nta section yibyo yiga biriyo kandi kujya Indera ko amatike yaba menshi atayabona kwasaba ko yakomeza kwiga hafi yo murugo baramwangira.

Muburakari bwinshi DOs tumubajije iby’iki kibazo niba hari nicyo yaba apfa n’uyu mwana yagize ati:”Umubyeyi we ntiyavuye hano gusaba imbabazi akanavugana na Diregiteri ? Icyo twamubwiye ni uko amutwara ahandi haba Kimihurura cyangwa ku Gisozi”.

Umubyeyi w’uyu mwana yabwiye Zakwetu.com ko atumva uburyo birukana umwana we bamuziza Displine mu gihe indangamanota ye iriho amanota meza yo kwimuka mu mwaka wa Gatandatu , ndetse na displine akaba nayo afite amanota meza ari hejuru ya 70%.

Ati:’”Umwana wanjye yicaye mu rugo n’ibigo bambwira kumushyiramo bimwe ntibifite amashami yiga, mu gihe ahandi nsanga Diregiteri yabahamagaye ngo ntibamwakire niba njyewe cyangwa undi wo mu muryango wanjye bafitanye ibibazo ntabwo byagakwiye kuvutsa amahirwe umwana, ubu aricaye mu rugo kandi yagakwiye kuba ari kw’ishuri yiga kubera ko ari gusoza amashuri ye yisumbuye”.

Indangamanota y’Umwana

Diregiteri we ashimangira ko nta kibazo afitanye n’umwana ndetse n’umubyeyi mugihe DOs we avuga ko yasuzuguwe n”umwana ubundi ngo yakubise umwarimu ibintu ubwo bimeze nko gushaka guhima umwana ibi byose ntabwo byari bikwiye gutuma umwana akurwa mu ishuri burundu.

Iki n’ikibazo giha umukoro inzego bireba harimo NESA, Mineduc, Polisi na RIB kubikurikirana kugirango uyu mwana bidakomeza kumugiraho ingaruka akavutswa uburenganzira bwe bwo gukomeza amashuri, dore ko hashije igihe abandi bana baratangiye amashuri we yibereye mu rugo yarashobowe uko azabigenza ngo asubire kwiga.

Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje gushaka NESA ngo twumve icyo babivugaho ariko irinze isohoka ntacyo baratubwira twababuze ku murongo wa Telephone n’ubutumwa twabandikiye ntabwo bigeze badusubiza nibagira icyo batubwira tuzabishyira mu nkuru yacu itaha.

Iyo urebye uyu muyobozi w’ikigo cya G.S Kmironko ashobora kuba nta jambo agira muri iki kigo kuko umubyeyi w’uyu mwana yaje kumureba aho kumufasha gukemura iki kibazo nk’umuyobozi ahubwo amwohereza kwa DOs ngo niwe ufite igisubizo ngo we ntacyo yabikoraho.