Ntacyatubuza gutora Frank Habineza kuko isezerano atanze araryubahiriza Madame Mukamana Donath

Dr.Frank wakiranywe n’ubwuzu n’Abaturage ba Nyagatare mu murenge wa Mimuri, yabwiye abaje kumva imigabo n’imigambi ye ko atagiye munteko gushaka umugati cyangwa amazu.

Yagize ati:” Ntabwo twagiye mu Nteko gushaka umugati, amazu n’Imodoka kuko twari tusanganywe ahubwo twagiyemo tugiye kuvuganira abanyarwanda, ibi yabivuze ubwo yasobanuraga impamvu atanga ibitekerezo agacibwa intege nabo bakoranaga kuko batashakaga guta umugati.

Umuturage wo mukarere ka Nyagatare Mukamana Donath ati:” Ni ukuri twamishimiye cyane kuba Frank yagatutse kwiyamamza ubushize twumvise ibyamubayeho yaje Nyagatare biratubabaza ariko ubu dushinishohwe no kuba yagarutse kandi twashinishijwe n’ imigabo n’imigambi yiwe kuko agenda iyishira mubikorwa ibyo bigatuma turushaho kumugirira icyizere.

Ati: ” Ubwo bongeje abarimu, inzego z’umutekano ndetse n’Ikibazo cya  mituweli kuvuzwa umaze kwishyura twarishimye twari tuzi ko ari Leta yabikoze ariko niba byaravuye mu gitekerezo cye birushinjeho ku nshimisha niyo mpamvu tuzamutora kuko biduha ikizere cy’uko n’ibindi yabikora mu gihe yaba atowerewe kuyobora Igihugu

Dr.Frank ageze imigabo n’imigambi ye kubaturage ba Nyagatare/Mimuri

Bamwe mu bakandida ba Depite ba Green Party.