Ntamuntu uzongera gupfira mu kirombe acukura

Taliki 09 Nyakanga 2024 Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kuregera Ibidukikije ryakomereje ibikorwa byo kwa mamaza abakandida baryo aho kwiyamamariza byabereye mu Karere ka Muhanga.

Ubwo yageraga mu karere ka Muhanga yakiriwe n’Abaturage benshi, abagezaho imigabo n’imigambi y’Ishyaka rifitiye abaturage ba Muhanga  yabasezeranije ko nibamutora azabubakira inganda zitutuganya amabuye y’agaciro.

Dr Franka habineza yabiwe abaturage ba muhanga ko nibamutora abana biga mu mashuri abanza Primaire na Secondaire ko bazajya ba bona akaboga mu ifunguro rya buri munsi kandi ikigo ntikizogera kwihahira, bizajya bikorwa n’Akarere.

Akaba yanabijeje ko azabubakira inganda zitandukanye harimo izitunganya amabuye y’agaciro n’izitunganya ibikomoka ku myaka igiye itandukanye.

Akomeza agira ati:” Nabonye mucukura amabuye y’agaciro, ni muramuka mungiriye ikizere mukantora ubucukuzi bw’amabuye nzabuvugurura tubugire ubwakijyambere tubazanire imashini zicukura  ayo mabuye,”

Asoza avuga ko nta muntu uzogera kugwa mu kirombe ngo aracukura amabuye y’agaciro ati icyo musabwa ni uguhitamo neza ugahitamo ikirango cya Kangoma ntakabuza ibyo twabasezeranije tuzabikora.

Amwe mu mafoto y’uko kwi ya mamaza Muhanga byari byifashe.

Dr.Frank na Madame babyina bishimira uko bakiriwe Muhanga

Alex RUKUNDO