Nyabihu: Gitifu w’Umurenge wa Jomba Madame Mugabekazi ari mu maboko ya RIB

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu witwa Mugabekazi Donathile akaba afunzwe, akekwaho icyaha cyo gukubita no kugirira urugomo abashinzwe umutekano mu nzego za leta.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatabgaje ko Mugabekazi iki cyaha yagikoze ku wa 06 Nyakanga 2024, atabwa muri yombi ku wa 10 Nyakanga 2024.

Yagize ati “Nibyo koko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba Mugabekazi Donathile arafunzwe kuva ku wa 10 Nyakanga 2024. Akaba akekwaho icyaha cyo gukubita no kugirira urugomo abashinzwe umutekano mu nzego za leta.”

Umuvugizi wa RIB Dr.Theirry 

Dr Murangira yavuze ko ubu Mugabekazi afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukamira, anemeza ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Mu 2023 raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Ubucamanza RIB yerekanye ko mu byaha by’inshinjabyaha icyo gukubita no gukomeretsa ari cyo cyiganje mu nkiko z’u Rwanda.

Raporo y’ubucamanza igaragaza ko umwaka ushize w’ubucamanza warangiranye na Kamena 2023 hakiriwe dosiye zisaga 18.716, bingana na 25% by’ayakurikiranywe, akaba yarimo abantu 28.333.

Abakurikiranyweho iki cyaha abenshi ni urubyiruko rungana na 40,1%, naho abafite imyaka kuva kuri 31 na 40 ni 31,7%, abafite 41 kugera kuri 50 ni 16,9% mu gihe abari hagati y’imyaka 51 na 60 ari 6,3%.

Itegeko riteganya ko uhamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

 

RIB yatangaje ko yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu