Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bafite ubumenyi mu miyoborere y’igipolisi n’ubunyamwuga

Mu ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’abapolisi 34 agamije kubongerera ubumenyi mu miyoborere n’ubunyamwuga.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi bo ku rwego rw’Abofisiye bato, yasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024, aho abahuguwe bagiye baturuka mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.

Muri aya mahugurwa y’icyiciro cya 14 yari amaze amezi atanu, abapolisi bayitabiriye bahawe amasomo atandukanye arimo Ubumenyi mu itumanaho, ibikorwa bisanzwe bya Polisi byo gucunga umutekano, ibikorwa byihariye bya Polisi, Ubumenyi bwo gukoresha intwaro, Ingamba zo gucunga umutekano, Amategeko, Ubumenyi bw’ibanze bw’Ubugenzacyaha, Iperereza n’ayandi atandukanye.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, wasoje aya mahugurwa; yavuze ko uru rwego rushyira imbere amahugurwa kuko abafasha abapolisi guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije isi.

Yagize ati “Gukemura ibibazo by’umutekano bigaragara kuri iki gihe bisaba gukomeza kongera ubumenyi, ubushobozi n’ingamba. Turabashimira uburyo mwerekanye ko musobanukiwe ibikenewe  mugakoresha aya mahirwe murangwa n’ishyaka no kwitwara neza.”

DIGP Vincent Sano yavuze ko aya mahugurwa atagamije gusa kwagura ubumenyi mu bijyanye n’ubuyobozi.

Ati “Agamije no kubuha umurongo, gushimangira ubushobozi mu gufata ibyemezo no kugaragaza akamaro ko gukorera hamwe n’itumanaho.”

DIGP Sano yabasabye kuzirikana ko kuyobora neza bitagarukira mu gufata ibyemezo gusa ahubwo ari no kumva neza imiterere y’aho bakorera, kumenya abo bayobora, kugendana n’imihindagurikire y’ibihe no kugira ubushishozi bwo kumenya ibiri imbere, ariko hejuru y’ibyo byose, bigashingira ku bijyanye no kubazwa inshingano, haba ku bo bayobora ndetse no ku mabwiriza bahawe.

Umuyobozi w’ishuri ry’amahugurwa rya Polisi, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko aya mahugurwa ahabwa ba Ofisiye bato mu bijyanye n’ubuyobozi agamije by’umwihariko kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bikenewe kugira ngo akazi ka Polisi gakorwe neza kinyamwuga.

CP Niyonshuti yibukije abitabiriye amahugurwa ko ari intangiriro y’urugendo rurerure rwo kwiga no guteza imbere ubumenyi, abasaba kuyagira umusingi bazubakiraho mu guteza imbere imikorere ya kinyamwuga, abasanzwe ari abarimu mu mashuri ya Polisi atandukanye akazabafasha guhugura abandi bapolisi.

Bahawe icyemezo cy’uko bahuguwe