Nyuma yaho urukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho ko HE Paul Kagame kwariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu. Kuri ubu itakiki azarahiriraho ikaba yamaze gutangazwa kwari Taliki 11 Werurwe 2024, akongera kuyobora u Rwanda muri Mandat y’imyaka 5 irimbere( 2024-2029).
Nk’uko bigaragazwa n’ubutumire buri kugenda bugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ritunira abantu muri uyu muhango wo kurahira kwe ni ubwo ritagaragaza aho ryaturutse ariko amakuru zakwetu.Com yabonye aremeza ko aribyo koko kwaribwo HE.Paul Kagame azarahira.
Uyu muhango wo kurahira kwa President Kagame uzaber kuri Stade Amahoro.
Ni itangazo riri mu cyongereza riragira riti: “ Guverinoma y’u Rwanda igutuniye mu muhango wo kurahira kwa President Paul Kagame uzaba taliki 11 Werurwe 2024. Umuhango ukazabera kuri Stade Amahoro.
Amakuru zakwetu.Com yahawe n’abamwe mubari muri iki gikorwa cyo gutegura uyu muhango w’irahira rya President Kagame yemeza ko uyu muhango koko uzaba kuri ayo mataliki kandi ko uzitabirwa n’abantu benshi barimo abanyarwanda abakuru b’ibihugu benshi naza Guverinoma ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Amatora yabaye taliki 15 Nyakanga 2024, uwo munsi Komisiyo y’Amatora yatangaje ibyavuyemo by’agateganyo ko Paul Kagame ariwe watsinze byemezwa burundu n’urukiko rw’ikirenga.
Abari bahanganye nawe aribo Dr.Frank HABIBEZA na Philippe MPAYIMANA bemeye ibyavuye mu matora ndetse banashimira President Kagame ku ntsinzi yagize.
HE.Paul Kagame wegukanye intsinzi
Dr.Frank HABINEZA wa Green Party.
Philippe Mpayinama
Nyuma y’irahira rya President wa Repubulika hazakurikiraho kurahira kw’Abadepite nyuma hashyirweho Guverinoma nayo irahire imbere y’Abadepite.