Uburundi Bwizeza u Rwanda Kutazahohotera Abagerageje Coup d’Etat

Albert Shingiro( Credit: Burundi Iwacu)

Albert Shingiro ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Guverinoma y’u Burundi avuga ko u Rwanda rudakwiye kugira impungenge zo kubushyikiriza abakoze Coup d’état mu mwaka wa 2025 igapfuba kuko ntacyo buzabatwara.

Shingiro avuga ko abo bantu bazakurikiranwa mu nkiko nk’uko abandi Barundi bakurikiranwa iyo bishe amategeko.

Burundi Iwacu yanditse ko taliki 04, Ugushyingo, 2024 ari bwo Shingiro yavuze ko u Rwanda rudakwiye kugira impungenge kuri iriya ngingo kandi yongera gushimangira ko guha u Burundi bariya bantu ari yo ngingo isigaye ngo umubano hagati ya Kigali na Gitega wongere usagambe.

Minisitiri Shingiro yagize ati: “ Abo bantu nibagezwa ino, turizeza u Rwanda ko nta yicarubozo bazakorerwa cyangwa ikindi kintu kibagiraho ingaruka. Bazafatwa nk’abandi bantu bose twakurikiranyeho uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2015”.

Shingiro ashimangira ko uburenganzira bwa muntu buzubahirizwa mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri kiriya kibazo.

Mu mwaka wa 2015 mu Burundi habaye coup d’état yashakaga guhirika Perezida Pierre Nkurunziza ariko irapfuba.

Bamwe mu bayiteguye barafashwe, abandi bahungira mu Rwanda n’ahandi.

U Rwanda rwavuze ko rudashobora gusubuza inyuma uje aruhungiramo kandi ko-nk’uko amasezerano mpuzamahanga arengera impunzi yo mu mwaka wa 1951 yavuguruwe mu mwaka wa 1967 abiteganya-rudashobora gusubiza impunzi mu gihugu zahunze igihe cyose zitabishatse cyangwa mu gihe zishobora kuhahurira n’akaga.

Iyi ngingo y’u Rwanda iherutse kongera gusubirwamo na General( Rtd) James Kabarebe, akaba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ubwo yavugaga ko u Rwanda rwasubiza u Burundi abo bantu ‘ari uko umutekano n’uburenganzira bwa muntu bw’ibanze buzubahirizwa’.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi asanga, mu rwego rwo kumara u Rwanda impungenge, ari ngombwa ko haboneka indorerezi mpuzamahanga zizagenzura uko abo bantu bazagezwa mu Burundi no kureba niba batazakorwa ibya mfura mbi.

Albert Shingiro avuga ko hari kurebwa uko izo ndorerezi zazatoranywa mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EAC, cyangwa uw’Afurika yunze ubumwe.

Itangazamakuru mpuzamahanga naryo riri mu bateganywa kuzatumirwa muri icyo gikorwa cyitezweho kuba imbarutso yo gusubukura umubano mwiza hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi.

Ubutegetsi bw’i Gitega buvuga ko bwiteguye kuzakira abo bantu igihe cyose u Rwanda ruzavugira ko rugiye kubatanga.

Ese u Burundi ntibuzahindura imvugo?

Ni ikibazo buri wese ashobora kwibaza. Icyakora haba hakiri kare kubyemeza cyangwa kubihakana kuko no gutanga abo bantu nyirizina bitarakorwa.

Uko bimeze kose, birashoboka ko mu kwakira abo bantu(bataratangazwa umubare) u Burundi buzabyitwaramo neza ariko iby’uko bizagenda nyuma bikazagenwa n’ubutabera bw’iki gihugu.

Umuhanga mu bya politiki w’Umurundi witwa Dr. Guillaume Ndayikengurutse ni ko abibona.

Yabwiye Burundi Iwacu ati: “ Ibyo u Burundi bwizeza u Rwanda ni ibijyanye no kwakira abo bantu mu buryo butagira uwo buhutaza hubahirijwe uburenganzira bwa muntu. Gusa iby’uko bizagenda nyuma, byo bizagenwa n’amategeko y’u Burundi hakurikijwe ibikenewe ngo amahoro aboneke n’ubwiyunge mu Barundi bugerweho”.

Ndayikengurutse avuga ko gusubiza u Burundi abantu bushinja gushaka guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2015 ari ryo pfundo rizaba ripfunduwe kugira ngo umubano wongere usagambe, ariko akavuga ko ari ibyo gutegwa amaso.

Yemeza ko azabishima abibonye kuko icyo gihe ari bwo ‘imvugo izaba ibaye ingiro’.