Umujyi wa Kigali washyize hanze itangazo rigaragaza uko imihanda iri bukoreshwe uyu munsi w’ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.
Ni ibirori biri bubere kuri Stade Amahoro nshyanshya akaba arinabwo iri bube yuzuye bwambere abaturage abasaga ibihumbi mirongwine na bitanu (45.000) by’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zavuye hirya no hino ku Isi.
Umujyi wa Kigali watangaje ko umuhanda uva ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali – Giporoso – Chez Lando – BK Arena – RDB – KCC – Sopetrade – Peyaje -Serena Hotel uzaba uri gukoreshwa n’abashyitsi.
Umuhanda University of Kigali- MINAGRI na wo uraba wahariwe abashyitsi baje kwifatanya n’u Rwanda.
Umujyi wa Kigali watangaje kandi ko abatwara ibinyabiziga bazakoresha imihanda itandukanye mu buryo bukurikira, kuko abashinzwe umutekano wo mu muhanda baza kuba bahari babayobora abaturage mu mihanda yindi bakoresha.
Kanombe Military – Mu itunda – Kabeza – Niboye – Sonatube – Rwandex -Kanogo – Kinamba – Nyabugogo / Mu Mujyi.
Kuri 12 – Kigali Parents school – BK Kimironko – Kibagabaga – Akabuga ka Nyarutarama – Kinamba – Nyabugogo/Mu Mujyi.
Gahanga – Kicukiro – Gatenga – Rwandex – Kanogo – Kinamba – Nyabugogo/Mu Mujyi.
2017, Ubwo Perezida Kagame yarahiraga uyu muhango witabiriye n’abakuru b’ibihugu barenga 20.
Muri uyu muhango kandi witezwe mo akarasisi ka gisirikare n’indi myiyereko y’Ingabo z’igihugu dore ko hashize iminsi mu kirere cya Kigali hagaragara kajugujugu z’Ingabo z’u Rwanda ziri mu myiteguro y’uyu muhango ukomeye cyane.