Operation yo gufata Kalembe muri Walikare na M23 uko yagenze

Operation Kalembe ya AFC/M23

Kubantu batazi Congo ariko bakunda amahoro bakanakunda M23 icyambe bagomba ku menya ni uko ubusanzwe M23 yiganje mubice bya Nord Kivu.

Nord Kivu ifite territory 6 muri izo harimo na Walikale

Aka gace rero FDLR aha hantu irahakunda cyane, ndetse hariyo n’Abarundi na Wazalendo

Muri aka gace kandi habayo umujenerali wiyitaga Kabido wari warayogoje abaturage, cyane abari mu mujyi wa Gashuga.

Mu mugambi wa M23 yihaye wo guha amahoro abaturage bari mu bice bagenzura ni uko iyi Kalembe nayo yagombaga kuba iri mu maboko yabo.

M23 yagiye kurwanira Kalembe yarateguye neza operation uko izakorwa kandi yizeye intsinzi.

Wazalendo, Abarundi, FDLR barashe mu bice bya Gashuga bashaka ko abaturage bahunga birangira ahubwo ARC ijyayo mu  kubohora Kalembe kugirango amahoro aboneke kandi nk’uko biri muntego zayo zibanze kandi byakozwe neza Kalembe irara mu maboko ya AFC.

Gusa operation irakomeje kuko hari akabuga kindege gato gakomeje gukoreshwa na FDLR, Wazalendo ndetse n’Abarundi basuka abasirikare babo gaherereye ahitwa muri Pinga.

Abantu bati buriya Goma ko batayifata bite?

Walikale yose mu minsi itarambiranye AFC/M23 izaba iyigenzura ubwo Goma bizaba birangiye!

Kibumba, Walikale, Sake aho hose niho Goma ikura ibibatunga kuba hagenzurwa na M23 President Tshisekedi ntakindi azaba asigaranye uretse gupfukamira M23 akayisaba ibiganiro k’uko Goma yaba isigaranye u Rwanda gusa kugirango ibeho.

Muri make gufata Walekare bizayifasha kugenzura cyangwa kuba bazaba  bazengurutse Goma n’imihanda yaho yose ijyayo.

Iyi n’inkuru dukesha Dr.Dash, umuhanga n’umusesenguzi muri Politike n’ibya Gisirikare

Ni akagaruka